Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

CAN2021: Ikipe ya Algérie yatashye amaramasa, dore uko amakipe azahura muri 1/8

Friday 21 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya Algérie yatashye nta mu mukino n’umwe itsinze, usibye kuba yaranganyije umukino umwe kandi ari yo kipe ifite igikombe cya Afurika giheruka muri 2019. Ni nyuma yo gusuzugurwa na Cote D’Ivoire ikaha akanozangendo k’ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma, i Duala muri Cameroon ahari kubera Amarushanwa Nyafurika CAN cyangwa AFCON 2021.

Iyi Kipe y’igihugu cya Algérie yari ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma, aho byibuze yasabwaga gutsinda Cote D’Ivoire kugira ngo yizere kugera mu mikino ya 1/8 Kuko yari buhite igira amanota ane.

Mu gice cya mbere cy’umukino Algeria yari yamaze gutsindwa ibitego 2-0 ndetse cyarangiye Côte d’Ivoire iyoboye umukino. Ibyo bitego byatsinzwe na Franke Kessie ndetse na Ibrahim Sangaré ku munota wa 22’ n’uwa 29’; byakomeje gushyira Ku gitutu yo gushaka kwishyura ariko bikomeza kuba bibi cyane ari nako amahirwe ayoyoka.

Mu gice cya Kabiri cy’umukino umusore witwa Nicolas Pépé yinjirije Cote D’Ivoire igitego cya gatatu, mu gihe Kapiteni wa Algérie, Riyad Mahrez, yahushije penaliti ku munota wa 60’ byibuze yashoboraga kugarura ikizere cyo gushaka ibindi bitego.

Sofiane Bendebka yaje kwinjiza igitego ku munota wa 73’, nubwo ntacyo byatanze kuri iki gitego kuko basabwaga ibindi bitego bitatu kugira ngo begukane amanota atatu.

Mu mikino ibiri yabanje umutoza wa Algerie Djamel Belmadi, yanganyije na Sierra Leone 0-0 mbere y’uko itsindwa na Guinée Equatoriale igitego 1-0. Uyu mikino usa nkaho ari wo watumye amahirwe yo gusohoka mu itsinda aba make cyane ko benshi n’ubundi bahaga amahirwe iyi Kipe yo kuzisubiza iki gikombe.

Dore uko amakipe y’ibihugu azahura mu mikino ya 1/8

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Mutarama 2022

18:00, Burkina Faso vs Gabon, i Limbé
21:00, Nigeria vs Tunisie, i Garoua

Ku wa Mbere, tariki ya 24 Mutarama

18:00, Guinée vs Gambie, i Bafoussam
21:00, Cameroun vs Comores, kuri Stade Olembe (Yaoundé)

Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Mutarama

18:00, Sénégal vs Cap-Vert, i Bafoussam
21:00, Maroc vs Malawi, kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé

Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Mutarama 2022

18:00, Côte d’Ivoire vs Misiri, kuri Stade Japoma
21:00, Mali vs Guinée Equatoriale, i Limbé

Abakurikiranira hafi iyi mikino y’igikombe cya Afurika baraha amahirwe ikipe ya Nigeria ko ishobora kugera mu mikino ya 1/4 Kuko yerekanye ko ifite abasore bakomeye kandi ubona ko bamenyeranye amarushanwa nk’aya.

Mu gihe abandi baha amahirwe igihugu cya Cameroon ari nacyo cyakiriye iri rushanwa, byagaragaye ko ifite ubushobozi ubwo ari bwo bwose bwo gutsinda ibifashijwemo na Kapiteni wayo Vincent Aboubakar wigaragaje cyane.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru