Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

IKIPE Y’IGIHUGU AMAVUBI YAHEREWE ISOMO RYA RUHAGO MURI ALGERIA

Friday 6 June 2025
    Yasomwe na

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye itsindiwe muri Algeria ibitego 2-0, mu mukino wa gishuti wabaye kuri uyu wa Kane, mu mugi witwa Constantine.



Ni ibitego byatsinzwe mu give cya mbere n’icya kabiri, ku munota wa 37 icyambere cyatsinzwe na Youcef Belaïli, ni nyuma yo gucenga Niyigena Clement.

Ikipe ya Algeria yakomeje gusatira izamu ry’u Rwanda ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre, ariko igice cya mbere kirangira bikiri igitego kimwe cya Algeria ku busa bw’Amavubi.

Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda rukinaga rusa naho rwugarira. Nubwo Amavubi yatangiranye impinduka ariko ntizigeze zitanga umusaruro kuko ku munota wa 58 ku mupira bacishije kuri Ombolenga Fitina Jaouen Hadjam yahise atsinda igitego cya kabiri cya Algeria ibi byanaviriyemo Fitina guhita asimbuzwa .

Umukino waje kurangira Amavubi atsinzwe na Algeria ibitego 2-0.

Tariki ya 9 uku kwezi aya makipe azongera ahure nanone mu mukino wa gishuti.

Iranzi Shema Bonheur

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru