Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ikipe y’abato ya PSG mu Rwanda iri mu itsinda rimwe n’Ubufaransa mu mikino y’igikombe cy’Isi

Saturday 14 May 2022
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Academy ya Paris Saint Germai (PSG) mu Rwanda y’abakiri bato batarengeje imyaka 13 yisanze mu itsinda rya E mu gihe mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 11 bari mu itsinda rya C.

Guhera tariki ya 20 kugera 25 Gicurasi 2022, mu Bufaransa hazabera imikino y’igikombe cy’Isi gitegurwa n’ikipe ya PSG aho amarerero aba mu bice bitandukanye by’Isi n’u Rwanda rurimo yitabira aya marushwanwa.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira iyi mikino nyuma y’aho PSG ifunguye irerero mu mpera z’umwaka ushize binyuze mu bufatanye iyi Kipe ifitanye n’u Rwanda; tombola y’uburyo amatsinda apanze yabaye Kuri uyu wa Kane yariki ya 12 Gicurasi.

Academy ya PSG y’abatarengeje imyaka 11 mu bahungu u Rwanda rurikumwe na Qatar, Korea na USA west. Mu gihe mu batarengeje imyaka 13 mu bahungu, u Rwanda ruri mu itsinda E ruri kumwe na Qatar USA west Korea n’Ubufaransa .

Ni igikombe cy’Isi kigiye kuba ku nshuro ya 6 kizitabirwa n’ibihugu 10, amakipe 38 ndetse n’ibyiciro 4, n’abana basaga 400. Igihugu cy’u Rwanda ntabwo kizohereza abakinnyi b’abakobwa ariko biteganyijwe ko umwaka utaha nabo bashobora kuzitabira, ubwo bazaba mu bamaze kumenyerana no kujya ku rwego rwiza.

Iyi kipe y’abato yashinzwe kubera u Rwanda rufite imikoranire myiza na PSG binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru