Uurubyiruko rwo mu karere ka Kayonza rwahawe amahugurwa y’uko bakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi.
Ni amahugurwa yo gukoresha imashini zitandukanye mu buhinzi mu buryo bwo kwiteza imbere, bakava ku mirimo ivunanye idahemberwa nko guhura imyaka hakoreshejwe inkoni, kugosora hakoreshjwe inkoko n’ibindi.
Uyu mushinga uzafasha abahinzi kubona imashini zihinga, izisarura, izumisha ndetse n’izuhira bitewe n’imiterere y’akarere ka Kayonza gakunda kugira izuba ryinshi rituma rimwe na rimwe abahinzi batabasha kubona umusaruro uhagije.
Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na Cordaid Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ukaba uterwa inkunga n’Ikigega mpuzamahanda cy’Iterambere (IFAD).
Hakizimana Antoine, Umuyobozi w’ishami ry’uruhererekane nyongeragaciro ry’ubuhinzi n’ubworozi muri MINAGRI agira ati:
“Iyi gahunda yatangijwe muri Kayonza ari ingirakamaro ku gihugu kuko ikirere kigenda gihindagurika bigatera amapfa mu bice bimwe by’Igihugu bugatuma hashyirwaho uburyo bujyana no kuhira cyane cyane ku bihingwa byatoranyijwe.
Akomeza avuga ko u Rwanda rwagombaga kuhira Ha 500,000 muri NST1 ariko kuri ubu bakaba batarabigeraho, barateganya gushyiramo ingufu bakoresheje urubyiruko kugira ngo gahunda bihaye izabashe kugerwaho."
Urubyiruko rurasabwa gutinyuka koko hari n’amahirwe y’urubyiruko kugira ngo babone igishoro bityo bakore ubuhinzi bugezweho biciye muri gahunda zihari urubyiruko rwatekerejweho ngo bakore imishinga yabo kandi itere imbere.”
Birasa Patrick, umuyobozi wa Cordaid Rwanda
Ati: “Amahugurwa dutanga agamije gushyigikira urubyiruko mu byo rukora cyane cyane mu buhinzi kugira ngo rugire uruhare mu kwiteza imbere, hashingiwe ku buhinzi harimo no kubashishikariza kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga mu gukoresha imashini zitandukanye, kandi bakiga no kuzikora igihe zapfuye kuko nabyo biri mu byongera umusaruro mu bukungu. Inyinshi muri izo mashini ziva hanze kandi kimwe n’abakanishi bazikora, icyo gihe bitwara amafaranga menshi ndetse zimwe zigahera aho zarabuze gikorwa byose bitewe no kutagira abafite ubumenyi mu bukanishi bw’izo mashini.
Akomeza avuga ko urubyiruko rukunda ibishya rukaba rukangurirwa kwitabira ibijyanye no gukoresha amamashini mato ndetse n’amanini.
Ikindi ni uko bahuza urubyiruko n’ibigo by’imari kugirango babashe kugera ku mafaranga badasabwe ingwate bityo babashe gushyira imishinga yabo mu bikorwa kuko ibigo by’imari usanga bisaba ingwate kandi ntayo bafite.”
Imanizabayo Norbert wo mu murenge wa Kabare amaze imyaka ine akora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto agira ati; “Ubuhinzi nkora bumaze kungeza kuri byinshi kuko ubu mfite ubutaka naguze, kandi ubu natangiye kugana ibigo by’ imari, nkaba kandi maze no kugira amatungo atandukanye, arimo ihene, ingurube n’inkoko ku buryo ubu amwe nagiye nyaragiza ahandi mu baturanyi.
Akomeza avuga ko bagifite imbogamizi ku bigo by’imari bitari byizera urubyiruko ngo rubahe inguzanyo kugira ngo bashobore kwizamura mu imishinga yabo.
Nyinawumuntu Clarisse umwe mu bitabiriye aya mahugurwa; “Avuga ko ubumenyi amaze kugira bitewe n’amahugurwa ahabwa na Cordaid Rwanda ajyanye n’ubuhinzi abafasha cyane ndetse n’ibijyanye no kubona inguzanyo uyu mushinga ukaba ubidufashamo utubera ingwate ari inkunga ikomeye ku rubyiruko.”
Gahunda yatangijwe mu Karere ka Kayonza izamara amezi 6 ashobora kuzongerwa, kuri ubu bakaba batangiranye n’urubyiruko ruke rukora ubuhinzi ubu bakaba bakomeza kugenda biyongera.
Cordaid Rwanda ni umuryango wavukiye mu Buholandi ukaba umaze imyaka igera kuri 50 uhugura cyane cyane urubyiruko ku mu kwiteza imbere ku bijyanye n’imishinga ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ubwishingizi butandukanye.
Nzeyimana Viateur

























