Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ubwo hatangizwaga Imurikabikorwa ry’umunsi umwe "Open Day" ku bikorera mu karere ka Kicukiro, abafite ibikorwa bitandukanye muri ako karere basabwe kongera umurego mu bikorwa biteza imbere abaturage.
Ni ubutumwa basabwe n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr. Mpabwanamaguru Merard, mu imurikabikorwa ryo kuri uyu wa 21 Kamena 2023 ryateguwe n’abagize JADF ya Kicukiro aho bamenyekanishije ibyagezweho. Insanganyamatsiko igira iti:’’ Ubufatanye mu iterambere rirambye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere bafite uruhare runini mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere n’abaturage muri rusange.
Ubwo yari amaze gusura ibyo abikorera muri aka karere bamuritse butandukanye, Dr. Mpabwanamaguru, yabasabye bakongera ingufu n’udushya mu byo bakora kugira ngo birusheho kunogera abo babikorera.
Yagize ati: "Dusoje imurikabikorwa ryaberaga hano, ariko mu mikorere yacu hirya no hino aho dukorera, ukaba ahubwo ari umwanya wo kongera umurego mu byo dukora byuje ihangwa ry’udushya n’ibakwe mu kubitanga, kugira ngo birusheho kunogera abo tubikorera nabo barusheho kutugana ari benshi”.
Dr. Merard Mpabwanamaguru yashimiye Umuyobozi w’Umurenge wa Kanombe, Isrissa witwaye neza ahiga abandi
"Isuku n’Imitangire ya serivisi turusheho kubishyiramo imbaraga, twita ku kwakira na yombi abatugana kugira ngo umurimo dukora ube ishingiro ry’iterambere ryihuse kuri twe, Akarere kacu, Umujyi muri rusange n’Igihugu cyacu kidasigaye”.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yavuze ko ibikorwa by’abikorera byafashije akarere kugera ku bipimo byiza mu bintu bitandukanye, cyane cyane mu kurwanya igwingira mu bana.
Yagize ati: "Kuba twaravuye kuri 17% tukamanuka tukagera ku 10%, twageze ku ntego y’Igihugu cyiyemeje kugeraho muri 2024, ariko urugendo rurakomeje turifuza no kugera kuri zeru kandi byagaragaye ko bishoboka, birasaba imbaraga za buri wese.”
Yongeyeho ko "Mu myaka itatu ishize nko muri Mituweli wasangaga turi ku mwanya wa 27, 28, 29 ariko ubu turi ku mwanya wa kabiri. Izo mbaraga rero dukwiye gukomeza kuzikoresha. Muri EjoHeza, Akarere ka Kicukiro kari ku mwanya wa kabiri.”
Ku ruhande rw’abikorera, Umuyobozi wa JADF, Benjamin Musuhuke, yavuze ko bishimira ibyagezweho nk’abafatanyabikorwa b’akarere akaba n’umwanya wo kwiha intego mu gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu buryo bwisumbuye binyuze muri gahunda zifasha abaturage b’abakene kwifasha ubwabo.
Yakomeje agira ati: "Uyu munsi turishimira ibyo twagezeho ariko noneho turusheho kubikora neza ku bufatanye n’akarere. Hari na gahunda nshya tugiye gutangira yitwa “Graduation” aho tuvuga tuti:’’ tuzakomeza gufasha abaturage b’abakene, tugiye kubaremera porogaramu aho bazatangira kwifasha ubwabo ari nabwo buryo bwiza ntekereza bugaragaza imikorere myiza y’ubuyobozi bwiza.”
Muri iri murikabikorwa abafite inganda n’indi mishinga ikorere mu karere ka Kicukiro baboneyeho umwanya wo kwereka abantu ibishya bongeye mubyo basanzwe bakora mu rwego rwo kurushaho guhanga udushya.


























