Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira amarushanwa ya Ironman 70.3

Thursday 28 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Igihugu cy’u Rwanda kigiye kwakira amarushanwa azwi nka IRONMAN 70.3, ku nshuro ya mbere hakinwa Triathlon, umukino uhurizwamo koga, gusiganwa ku magare ndetse no ku maguru ukitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Ni irushanwa riteganijwe kuba tariki ya 14 Kanama 2022, rikazitabirwa n’abantu barenga maganatanu (500) baturutse hirya no hino ku Isi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa Gatatu, i Rubavu ahazabera iri rushanwa, Umurame Micheal, akana Umuyobozi wa Federasiyo y’umukino wa IRONMAN mu Rwanda, yavuze ko abazitabira iri rushanwa bazasiganwa mu birometero byinshi, ugereranyije n’ibyo bari basanzwe bakora muri uyu mukino, kuko bazasiganwa mu birometero 90 ku magare, 21.1km ku maguru ndetse n’ikirometero 1.9 mu mikino yo koga.

Umurame yasabye Abanyarwanda kuzitabira ari benshi kuko ntawe uhejwe.

Yagize ati "Nandi mahirwe n’ishema tubonye nk’u Rwanda kwakira iyi mikino izarushaho kumenyekanisha Igihugu cyacu ndetse no kureshya abashoramari kandi dukomeza gusaba Abanyarwanda kuzaza ari benshi, haba abazaba bakina ndetse n’abandi bazaba baje gufana. Kugeza uyu munsi Imyiteguro imeze neza hari abarenga 200 bamaze kwiyandikisha turizera ko iri rushanwa rya IRONMAN 70.3 rizagenda neza cyane."

Kuba u Rwanda rugiye kwakira aya marushanwa ku nshuro ya mbere, bisobanuye ikintu gikomeye, nandi mahirwe yo kumenyekanisha Igihugu nk’uko Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’umuco na Siporo, Bwana Shema Maboko Didier yabitangaje.

Yagize ati "Mu by’ukuri tubonye andi mahirwe; ibi bikomeje kugaragaza ko dukomeje kwakira ibikorwa bya Siporo ku rwego mpuzamahanga, ni irushanwa rigiye kwakirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, dufite amahirwe akomeye kuko bituma n’ishoramari rushingiye ku bukerarugendo ryiyongera. Nka minisitiri ya Siporo biradushimisha cyane ko atari abanyarwanda gusa baba bitabiriye ahubwo n’abanyamahanga baraza bigatuma bamenya birenzeho igihugu cyacu."

Umuyobozi w’Ikigo Cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) Clare Akamanzi, wari umushyitsi mukuru muri iki kiganiro yavuze ko iri irushanwa byitezwe ko rizongera ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda.

Yagize ati "Ni ibintu byiza ko u Rwanda rugiye kwakira aya marushanwa kandi ubukerarugendo buzarushaho kwiyongera ndetse, rizateza imbere inzego z’abikorera kuko haba abakinnyi baturutse mu mahanga bazifuza kureba ibyiza nyaburanga bitatse Igihugu ndetse bamwe bazajya bagira igihe bagaruke gusura ibyiza dufite."

Madamu Akamanzi yongeyeho ko uyu mukino ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 20 ku Isi, ikindi bizagira ingaruka Nziza ku bukerarugendo mu Rwanda.

Igihugu cy’u Rwanda kibaye Igihugu cya 4 kigiye kwakira aya marushanwa muri Afurika. nyuma y’ibindi bihugu byabanje kwakira iyi mikino aribyo Misiri, Afurika y’Epfo na Maroc. Imiryango ikaba igifunguye ku bakinnyi bifuza kwitabira IRONMAN 70.3’ kuri ubu bakaba bakomeje kwiyandikisha.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru