Madamu Jeannette Kagame yasabye uruhare rwa buri wese mu kurandura burundu ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA mu bana bakivuka.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yatangizaga ubukangurambaga ‘Free to Shine Umwana Wanjye, Ishema Ryanjye’, bugamije kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu bana bakivuka no guharanira ubuzima bwiza bw’ababyeyi babo.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ufatanyije n’Umuryango w’Abadamu b’Abakuru b’ibihugu bya Afurika (OAFLA), bufite intego yo kurandura burundu ubwandu bwa SIDA mu bana bakivuka bitarenze umwaka wa 2030.
Imibare ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu bana bakivuka buri kuri 1.5 %.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari byinshi byakozwe mu myaka isaga 20 ishize mu kugabanya ubwandu bushya mu gihugu, birimo guhindura imyumvire, kugeza imiti igabanya ubukana bwa Sida ku bayikeneye n’ibindi.
Gusa yagaragaje ko muri iyi gahunda hakiri urugendo.
Yagize ati “Ababyeyi barakurikiranwa ku bigo nderabuzima mu gihugu hose, abatwite bashyiriweho uburyo bwo gupimwa no guhabwa imiti kugira ngo turinde abana bavuka. Twakwibaza rero tuti ‘ni iki gituma uyu munsi hakiboneka abana bavuka bafite virusi itera SIDA?’ Hari abana bacyandura virusi itera Sida bandujwe n’ababyeyi babo kubera kutitabira gahunda yo kwa muganga.”
Yakomeje avuga ko n’abana bavukanye ubwandu atari ko bose babona imiti igabanya ubukana kugira ngo babeho neza.
Yagize ati “Ntiduteze kudohora no kudohoka kugeza igihe nta bwandu bushya bwa virusi itera SIDA dufite mu Rwanda. Ni inzira twiyemeje kandi igikomeza.”
Abavukana agakoko gatera SIDA baracyahabwa akato
Guhera mu mwaka wa 2001 umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ugira uruhare mu bikorwa bigamije guhashya ubwandu bwa SIDA.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu biganiro bagiye bagirana n’urubyiruko rwavukanye agakoko gatera SIDA, rwagaragaje ko rugihura n’akato haba mu miryango no ku mashuri.
Yagize ati “Twasanze bafite ikibazo cyo guhabwa akato mu muryango cyane cyane iyo batagize amahirwe yo kutanduzwa n’ababyeyi babo kandi bakaba babana n’abana wenda bagize ayo mahirwe. Hari kandi abahabwa akato aho biga ndetse bamwe bigatuma bahagarika imiti cyangwa bakayifata nabi.”
"Uru rubyiruko kandi rwatugaragarije ko iyo bashatse kumenya impamvu bafata imiti buri munsi bamwe mu babyeyi batababwiza ukuri ko ari imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA. Iyo bamenye ukuri batarakubwiwe n’ababyeyi, bamwe bariheba bikabagora kwiyakira no gufata imiti neza.”
Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko mu rubyiruko cyane cyane urw’abakobwa hakiri ikibazo cy’ubwandu bwa SIDA buri hejuru ugereranyije n’abahungu.
Yasabye uruhare rw’ababyeyi mu kongera uburere bushingiye ku muco kugira ngo ubwo bwandu bushya bugabanuke.
Ati “Dufite umubare munini w’abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19 ndetse na 25-29 bacyandura agakoko gatera SIDA ku gipimo kirenze abana b’abahungu, kubera uko imiterere y’umubiri wabo imeze. Twongere twigishe abana bacu umuco, kwifata ndetse ko igihe bidashobotse hari uburyo bwo kwirinda bakoresheje agakingirizo.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda, Tedy Maly, yavuze ko u Rwanda rwakoze ibikomeye mu kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Icyakora ngo hakwiye imbaraga mu guhangana n’ubwiyongere bw’abakobwa n’abagore bandura agakoko gatera SIDA, kuko ari bo bahura n’ibyago byinshi byo kwanduza abo batwite.
Immaculée Nyiranzabahimana, umuturage wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge,yavuze ko agiye gufasha abaturanyi be babana n’ubwandu bwa Sida kujya bafata imiti neza kandi abatwite bakisuzumisha ku gihe.
Yagize ati “Uruhare rwanjye ni ugukangurira ababana n’ubwandu bwa SIDA gufata imiti bakayifata neza batica gahunda bahawe na muganga, utwite akihutira kujya kwisuzumisha inda ikiri ntoya, akabyarira kwa muganga kugira ngo bamufashe umwana atavukana ubwandu bwa SIDA.”
Ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005 buri kuri 3 %, mu gihe abafata imiti igabanya ubukana ari 82 % byanduye,Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwagabanutseho 50%.

















