Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/4

Wednesday 7 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ku nshuro ya mbere ikipe ya Maroc imaze gusezerera iya Espagne kuri penaliti 3-0 nyuma Yuko umukino wari urangiye amakipe yombi anganya 0-0 mu mukino wa ⅛ cy’irangiza.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 6 Ukuboza 2022 aho abantu benshi batari biteze intsinzi ya Maroc ariko birangiye ari yo kipe ya mbere yo ku mugabane wa Afurika yanditse amateka itari yarigeze ikora kuva yabaho.

Ibihugu byombi by’ibikeba kuko bitandukanyijwe n’Inyanja ya Méditerranée, byaje gukina uyu mukino w’igikombe cy’Isi byakaniranye ku buryo bukomeye.

Amakipe yombi yatangiye umukino ubona ko yigana, bahanahaha umupira neza bose ku mpande zombi kuko bakiniraga hagati ariko Espagne yihariraga umupira ku buryo Maroc yasaga n’iyibuze.

Gusa uko iminota yagiye yicuma Maroc nayo yagendaga yinjira mu mukino itangira gutinyuka ariko ikabura amahirwe imbere y’izamu rya Unai Simón wari wakaniye uyu mukino.

Ku munota wa 24’ Espagne yahushije uburyo bw’igitego cyari cyabazwe, ku mupira mwiza Pablo Gavi yateye umunyezamu Yassine Bounou awukuramo ukubita umutambiko uragaruka.

Ikipe ya Maroc yabonye uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego ubwo Noussair Mazraoui yatunguraga umunyezamu Unai Simón akamutera ishoti rimokeye cyane ari hanze y’urubuga rw’amahina akawukuramo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, benshi imitima, yari yahagaze bibaza uko biza kugenda.

Mu gice cya kabiri cyatangiye gifite imbaraga nyinshi amakipe yombi yafunguye umukino bitandukanye n’icya mbere kuko bakinaga bihuta cyane, ubona ko buri wese afite ishyaka ryo gutsinda.

Amakipe yombi yakomeje gusumirana ndetse ku munota wa 63’ Espagne yakoze impinduka yongera imbaraga mu busatirizi bwayo, aho umukinnyi witwa Pablo Gavi na Marco Asensio basimbuwe na Alvaro Morata na Carlos Soler, Mu gihe ku ruhande rwa Maroc, Sofiane Boufal yasimbuwe na Abde Ezzalzouli kugira ngo bazane impinduka mu kibuga ariko bikomeza kwanga.

Iminota 90’ isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, hongerwaho iminota 30 y’inyongera kugira haboneka itsinda ariko biragorana.

Iyi minota 30 nayo yayoyotse rwabuze gica kuko yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, aho baje kwitabazwa penaliti, birangira Maroc itsinze penaliti 3-0 , iba ikatishije itike bwa mbere mu mateka.

Maroc ikimara gukatisha itike ya 1/4 impundu zavuze mu Barabu kuko aribwo bwa mbere mu mateka yayo, ndetse nicyo gihugu cyo mu Barabu ari na cyo rukumbi mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika gisigaye mu Gikombe cy’Isi cya 2022.

Maroc yabaye igihugu cya kane cyo kuri uyu mugabane wa Afurika cyageze muri iki cyiciro, nyuma ya Cameroun yabikoze mu 1990, Sénégal (2002) ndetse Ghana iheruka kubigeraho mu 2010. Gusa aribazwa niba izagera no muri 1/2.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru