Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Mbere yo gukina na Kiyovu Sports perezida wa Musanze fc yagize icyo atangaza

Saturday 27 November 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Mu myitozo ya nyuma itegura umukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona y’u Rwanda Primus national league 2021-2022 kuri Musanze fc imihigo yo gutahana amanota atatu imbere ya Kiyovu irakomeje.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo 2021, ahagana Saa sita zuzuye nibwo Ikipe ya Musanze fc yakoze imyitozo ya nyuma kuri stade Ubworoherane bitegura umukino bafitanye na Kiyovu Sports itozwa na Haringingo Francis ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Ni umukino wamaze kwimurirwa amasaha n’ikibuga kuko wari kuzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo none ubu wamaze gushyirwa kuri Stade Amahoro i Remera Saa 12h30’ bitewe n’imyiteguro y’indi mikino izabera kuri stade ya kigali ,ndetse harimo umukino Wa Confederation cup aho APR fc izakira RS Berkane yo muri Maroc ku cy’umweru Tariki ya 28 ugushyingo 2021 .

Niyitegeka Idrissa ni Kapiteni w’ikipe ya Musanze fc, yavuze ko umwuka ari mwiza mu ikipe ye ndetse bizeye kuzabona itsinzi.

Yagize ati "Urebeye umwuka umeze neza nta kibazo nta kimwe dufite; ubuyobozi bwadukoreye ibintu byose by’ibanze. Ndasaba abafana gukomeza kudushyigikira kandi twizeye itsinzi, byanga bikunze tugomba kubona amanota."

Ku bijyanye n’amasaha umukino uzaberaho kuri Kapiteni Idrissa avuga ko nta kibazo kinini abona cyabaho kuko bazahatana kugeza batanze ibyishimo ku bakunzi ba Musanze fc.

Agira ati "Ku bijyanye n’amasaha birumvikana ntabwo twari tuyamenyeye ariko tuzitwara neza cyane kandi tuzaha bakunzi bacu ibyishimo, murabona ko turimo gukomeza kumenyera ikirere ndetse uyu munsi twahisemo gukora imyitozo ya nyuma Saa sita kugira ngo twitegure neza."

Umunya-kenya Frank Ouna Onyango ukinira Musanze Fc avuga ko agiye mu mujyi wa Kigali azi neza ko kiyovu sport ari ikipe ikomeye kandi yubaha gusa ngo nta kizamubuza guhatana kuko abona abakinnyi be hafi 99% bahageze neza usibye
Habineza Isiak ufite ikibazo cy’imvune.

Agira ati "Ndakeka 90% imyiteguro ihagaze neza buri kimwe cyose twamaze kukibona ndetse turacyafite izindi nama zo gukomeza gutegura kiyovu sports. Nubaha kiyovu sports, ndi muri Kenya nari nzi ko ikomeye cyane niyo mpamvu njyewe n’abakinnyi banjye twayiteguye neza tuzahatana kugeza ku munota wa nyuma, ndizeza abafana ko ikipe imeze neza."

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na mamaurwagasabo.rw, Umuyobozi w’ikipe ya Musanze fc, Tuyishimire Placide bakunze kwita "Trump" avuga ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo ikipe ikomeze gutegura uyu mukino ndetse yizeye itsinzi ivuye mu Mujyi wa Kigali .

Agira ati"Umukino tuwiteguye neza, abahungu bose bameze neza tumaze kuvugana ibishoboka byose twabikoze kandi bose barishimye, ubu dufite n’amahirwe kuba tugiye gukinira kuri stade Amahoro, ikibuga kitari Tapi sentetic cyane ko akenshi natwe dukoresha ikibuga cy’ubwatsi. Twizeye amanota atatu ."

Perezida wa Musanze fc akomeza avuga ko icyo basabye abakinnyi ari ukwitekerezaho, bagatekereza ku mukino w’ejo na Kiyovu sport, ndeste bagomba kurara i Kigali kugira ngo baruhuke bazakine bameze neza. Ikindi uyu muyobozi yagarutseho ni ibijyanye n’abantu batishimiye inota rimwe babonye ku mukino wa Espoir fc .

Ati "Ubundi abafana baba bumva bahora batsinda kandi nanjye nibyo mpora bifuza; yego nibyo twanganyije na Espoir fc ariko nta kipe y’akana ibaho. Icyo navuga ni uko ikipe ihagaze neza kandi iri ku murongo, nta kibazo nta kimwe kirimo."

Kiyovu Sports igiye kwakira Musanze fc zombi zinganya amanota arindwi nubwo Musanze fc iri imbere ya Kiyovu Sports ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona kuko iri ku mwanya wa Gatanu mu gihe kiyovu sport iri kumwanya wa Gatandatu.

Imikino iheruka Kiyovu Sports yatsinze Gicumbi fc igitego kimwe Ku busa, mu gihe Musanze fc yanganyije na Espoir fc kuri stade Ubworoherane 0-0

Mu yindi mikino iteganijwe Marines fc izakira Rutsiro fc, Espoir fc izakina na Gicumbi fc mu gihe Rayon sports igomba gucakirana na Etoile de l’Est ubushize yari yanyagiye Etencel fc ibitego 4-1.

Musanze fc irahaguruka mu mujyi wa Musanze mu masaha y’umugoroba berekaza kuri hotel bagomba gucumbikaho i Kigalimu rwego rwo kugira ngo baruhuke neza bazakine nta munaniro bafite.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru