Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gushakira abanyarwanda batishoboye icyatuma bakomeza kubaho mu mibereho myiza binyuze muri gahunda ya VUP no gutanga ingoboka ku babyeyi babyara badafite ubushobozi bwo gutunga abana, hari bamwe badakoresha neza iyi nkunga bayijyana mu bindi bikorwa bitari ibyo yagenewe.
Aba baturage babibwiye itangazamakuru ubwo abayobozi bari babasuye umurenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze, mu biganiro n’abayobozi baturutse muri LODA na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), basobanurira abaturage gahunda zijyanye n’ibyiciro bihabwa iyi ngoboka ndetse n’uburyo ikwiye gukoreshwa.
Mutabazi Joseph akora muri VUP muri Kinigi, yagize ati: "Mbere ntarajya muri VUP narimbayeho nabi ariko aka kazi leta yaduhaye byatumye twikura mu bukene, ariko ntabwo habura bamwe bamwe bamara guhembwa udufaranga twose bakadutsinda mu kabari, sinavuga ko ari bose ariko hari bamwe. Ntiwahora uvuga ko uzahora ufashwa n’amafaranga ubonye ntugire icyo uyamaza, nabagira inama yo kujya baguramo ikintu kizima cyabafasha kwivana mu bukene."
Undi muturage witwa Ndayambaje Jean D’amour nawe yagize ati: "Mu byukuri ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wadushyiriyeho VUP, kandi amafaranga bagenda baduha hari icyo amaze kutugezaho; nkanjye mpembwa ibihumbi 20 ariko maze kugera ku ntama eshanu, gusa hari abatayakoresha neza bakayasesagura mu mayogo, mbese ukabona nta terambere bafite. Bakwiye guhindura imyumvire kuko leta ntabwo izahora ibafasha, bakwiye kujya batekereza neza byibuze bakajya bajya kuyafata ageze mu madizeni abiri akagira icyo abamarira."
Nyirambonigaba Dorocella ni umwe mu bagore bahabwa ingoboka kuko afite n’umwana muto ubarirwa muri iyi gahunda, yagize ati: "Nkubungu nanjye mpetse umwana nari narizigamye ariko mu rushinge ndutwariramo inda mbyara mfite imyaka 51, ariko iyi nkunga leta iduha yagakwiye kudufasha kurera abana bakava mu mirire mibi, ariko hari uyafata akayajyana mu kabari aho kugira ngo ajye kugurira umwana indyo yuzuye. Inama nabagira bakwiye kujya bakurikiza icyo baherewe aya mafaranga kuko ubuyobozi bwadutekerejeho."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Claudien yasabye abaturage bunganirwa na Leta ko bajya bakoresha neza inkunga zose bahabwa biteza imbere mu mibereho.
Yagize ati: "Iyi gahunda yagiye ikura benshi mu bukene, ndetse habayeho no kubigisha guhindura imyumvire bakajya bakoresha inkunga icyo yagenewe kugira ngo nabo bagire icyo bihangira ubwabo. Ubu turi muri gahunda y’ubukangurambaga ya ’Gira Wigire’ dushishikariza abaturage uyu munsi, ni mu rwego rwo kugira ngo bazirikane ko iyo nkunga iriho, ariko ikigambiriwe ni ukugira ngo noneho na nyuma ya yankunga umuturage abe yaramaze kugera kuri rwa rwego abashe kwifasha."
Rwahama Jean Claude Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri LODA yasabye abaturage kujya bakoresha neza inkunga bahabwa na Leta ngo kuko itazahoraho.
Yagize ati: "Ubutumwa natanga nuko bakwiye gukoresha neza amahirwe bahabwa kugira ngo mu gihe gito cy’imyaka ibiri bajye baba bacutse batagikeneye ubufasha cyane cyane abo ngabo bakoresha inkunga babona mu buryo butaribwo turababwira ko ayo mahirwe atazahoraho, bagomba kwegera abajyanama b’imibereho myiza barahari muri buri mudugudu, ndetse bakwiye no kujya barebera kuri bagenzi babo bagiye biteza imbere."
Byibuze buri mwaka amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari niyo ashorwa mu gufasha abaturage kugira ngo bayabaze umusaruro, akaba ariho ubuyobozi buhera busaba abaturage kujya bayakoresha neza mu bikorwa bibateza imbere binyuze mu nsanganyamatsiko igira iti "Gira Wigire kuko ubufasha butazahora.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje






















