Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya Gicumbi fc nyuma yo gutsindwa na Musanze fc igitego 1-0, kuri sitade Ubworoherane inzira ziyerekeza mu cyiciro cya Kabiri ziragenda zaguka.
Wari umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’Amaguru Primus national League, aho ikipe ya Musanze fc yari yakiriye Gicumbi fc birangira bashimangiye ko imanuka mu kiciro cya Kabiri kubera ko kugeza ubu ari iya nyuma ku rutonde rw’agateganyo.
Ni umukino watangiye ku isaha ya 15h00’ aho amakipe yombi yatangiye asatirana gusa abasore ba Gicumbi fc barimo Axel, Manzi Olivier na Loyiko bazonze Musanze hanyuma Musanze fc nayo yagiye ihusha uburyo bw’ibitego bwari bwabazwe ibifashijwemo na Samson ndetse na Obed, ari nako Gicumbi fc nayo igenda isatira ariko ikabura amahirwe yo gushyira igitego mu nshundura; ibintu byatumye igice cya Mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya Kabiri ikipe ya Musanze fc yahinyuje ibyo benshi batekerezaga Mbere y’umukino, bavuga ko iri buze guha Gicumbi fc amanota ndetse byaje gushimangirwa n’umukinnyi w’umunyakenya Namanda Wafula ku munota wa 57’ wabonye igitego cyaturutse ku burangare bwa bamyugariro bari bahagaze nabi.
Nyuma y’umukino umutoza wa Gicumbi fc Banamwana Camarade yikomye imisifurire n’uburakari bw’inshi yagize ati, "Manuwe mu cyiciro cya Kabiri n’abasifuzi; banyibye penaliti ngira ngo namwe mwabibonye, nitubona imisifurire myiza indi mikino tuzayitsinda ntarirarenga."
Ku ruhande rw’umunyakenya, utoza Musanze fc Frank Ouna yavuze ko yishimiye itsinzi abonye mbere yo kwerekeza i Rubavu gukina na Marine fc.
Frank Ouna yagize ati, "Ndishimye kuba mbonye aya manota atatu kandi gutsinda Gicumbi fc ni nk’uko natsinda andi makipe, ubu rero dukomeje urugamba rwo kwitwara neza muri shampiyona.
Ababanjemo ku ruhande rwa Musanze fc
Ntaribi Steven (GK)
MUHIRE Anicet
Niyinshuti Gad Evra
Nynadwi Saddam
Nkundimana Fabio
Irokani Ikwecuku
Namanda Wafula
Harerimana Obed
Niyitegeka Idrissa
RURIHOSHI Hertier
Nshimiyimana Amran
Ababanjemo ku runde rwa Gicumbi fc
Nishimwe Arnold (GK)
Nsengayire Shadadi
Iradukunda Axel
Niyonkuru Jean Marie Aime
Harerimana Fidel
Manzi Olivier
Nsengiyumva Daniel
Kwizera Epaphrodite
Bobiko Loyiko
Tuyishime Eric
Destin Malanda
Iminota yose y’umukino yarangiye Musanze fc yegukanye amanota atatu , bituma igera Ku manota 35 ijya ku mwanya wa karindwi mu gihe Gicumbi fc yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 16.

























