Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ni iki gishingirwaho mu guhamagara abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda?

Sunday 22 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Benshi mu bakurikiranira hafi umupira w’u Rwanda ntibemeranya n’umutoza w’Amavubi Carlos Alos Ferrer wamaze guhamagara abakinnyi 28 azakoresha mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire aho bavuga ko hari abakinnyi birengagijwe Kandi bagakwiye gufasha ikipe y’Igihugu.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) Nizeyimana Olivier yasobanuye ibyagendeweho kugira ngo umutoza wa Amavubi ahamagare abakinnyi mu ikipe y’Igihugu, aho]yavuze ko afite ikoranabuhanga rya Software yakoreshwe ahitamo abakinnyi.

Ubwo uru rutonde rwari rumaze gushyirwa hanze abanyarwanda barwakiriye mu buryo butandukanye; abenshi bashima ko atahamagaye abakinnyi benshi ndetse abandi bavuga ko hari abakinnyi batari bakwiye kuzamo, abandi bakavuga ko hari abakinnyi batajemo bari bakwiye guhamagarwa barimo na Rutahizamu wa Marine witwa Fiston wirengagijwe kandi kugeza ubu ari we munyarwanda uyoboye ubusatirizi muri shampiyona y’u Rwanda.

Nyuma yo guhamagara aba bakinnyi, Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Olivier yatangaje ko umutoza Carlos Alos Ferrer afite uburyo arebamo abakinnyi, agahitamo abo ahamagara.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu mutoza w’Amavubi azi abakinnyi benshi bakomoka imbere mu gihugu ndetse ko ataragera no mu Rwanda hari abakinnyi yari azi imikoranire yabo.

Yagize ati, "Umutoza w’ikipe y’igihugu ajya guhamagara yagendeye ku ngingo eshatu ari zo umukinnyi umeze neza, umukinnyi ukina, ndetse indi ngingo ikaba umukinnyi witeguye kuza gukinira Amavubi."

Ubwo hakorwaga ikiganiro n’itangazamamakuru habayeho kujya impaka no kudahuza ku ihamagarwa ry’aba bakinnyi aho benshi bemeranya nawe kuba yahamagaye Nirisarike Salomon wari umaze mezi 5 adakandagira mu kibuga kuko aheruka mu kibuga tariki 10 Ukuboza 2021 agasiga Usengimana Faustin ari umwe mu bakinnyi ba Police FC barimo kwitwara neza mu ikipe ya polisi fc.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Carlos Alos Ferrer yavuze ko afite uburyo yahamagayemo abakinnyi ba Amavubi mu buryo bugezweho bw’ikorabuhanga.

Abantu benshi bakomeje kwibaza ahaza hiyi Kipe cyane ko 95% bahamagawe bakina imbere mu gihugu, mu gihe mu minsi ishyize Umunyamabanga wa Ferwafa Muhire Henry yari yatangaje ko hari abakinnyi beza bari ku mugabe w’iburayi barambagije bitegwa mu Mavubi ariko igitangaje nta zina rishya ririmo muri abo barambagijwe.

Bikaba byasobanuwe ko byatewe ahanini n’ibyangombwa bamwe bagiye babura bikaba imbogomizi yo gukinira u Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru