Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ntwali Eric yihanangirije abakomeje gupirata imyambaro ya Masita

Monday 5 May 2025
    Yasomwe na

Umuyobozi w’uruganda rufite icyicaro gikuru mu Buholandi rwita “Masita” yavuze ko hari abamamyi babonye umwimerere w’imyambaro bakora bagatangira nabo kuyipirata ndetse yasabye urwego rw’ubugenzacyaha RIB gukurikirana iki kibazo mu buryo bukomeye.

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyareberaga hamwe uburyo siporo yatezwa imbere mu Rwanda by’umwihariko muri Musanze nk’umujyi wa kabiri wunganira Kigali ariko Abantu ngo bakwiye gukora siporo bambaye neza ,aho uyu mugabo uvuka mu karere ka Musanze yavuze urugendo rwe rwatumye yambika Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi umwambaro wa Masita.

Ubwo uhagarariye uruganda rwa Masita mu Rwanda yaganiraga n’itangazamakuru

Ati”Ntabwo byari byoroshye kugira ngo n’injire muri Kigali mvuye hano Musanze, benshi bari bamenyereye banzi nka Doctor , kubera ko navuraga mu ikipe ya Musanze fc ariko si aho gusa kubera ko nagiye no gutanga umusanzu wanjye mu bihugu bitandukanye ubwo hari hadutse icyorezo cya Ebola, mbivuyemo rero nibwo nabaye (Brand Ambassador w’uruganda rwa Masita mu Rwanda”

Yunzemo ati “nambika amakipe menshi hano mu Rwanda arimo Musanzefc, Etencelles , Mukura , Kiyovu, Amagaju n’andi menshi kubera gukunda umwambaro wacu ukoranywe ubuhanga byatumye njya gukomanga kigali mu ikipe Nasiyonali biranga ndakomeza kugeza banyinguriye imiryango ubu nitwebwe twambika ikipe yacu y’ u Rwanda (Amavubi) mujya mu bibona kuri stade Amahoro ndetse mu minsi iri imbere hari n’amakipe turatangira gukorana akomeye hano mu Rwanda.”

Uruganda rwa Masita nirwo rukora imyambaro y’ikipe y’igihugu

Eric Ntwali yakomeje agira ati”Icyo nabahamagariye nk’abanyamakuru ndabizi ko ijwi ryanyu rigera Kure rikavuganira rubanda nyamwinshi, birababaje kandi bigashimisha ku ruhande rumwe kuba abantu barabonye dukora umwimerere wabyo bakaba barimo kubyigana bakabigurisha ku mafaranga adahwanye nibyacu”

Mu rugero yatanze ngo n’umwambaro bazakorera ikipe y’u Rwanda Amavubi izajya yambara yasuye ariko bakaba batarawusohora hanze ariko ngo abamamyi batangiye kuwucuruza uwo bapirase bisa ariko bidahuje umwimerere cyokoze ngo iki kibazo bakijeje ku nzego zibishinzwe, tuvuge niba iwacu izagurishwa 20 bo barimo kuyigurisha 10 nikibazo”

Umwambaro wa Masita uboneka mu mabara ari mw’ibendera ry’igihugu

Mu bindi Ntwali Eric uhagarariye Masita yavuze ngo nuko ibigo by’amashuri byo mu Rwanda bifuza kubyambika aho bazajya bakorera umwana, Urukweto, Igikapu n’imyambaro byose bya Masita kugira ngo bakomeze kwimakaza ko Abanyarwanda baba (Smart)

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru