Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyamasheke: Barasaba ko bakwimurwa kuko babangamiwe n’ishuri

Wednesday 22 January 2025
    Yasomwe na

Imiryango ine ituranye n’ishuri ry’Urwunge rw’amashuri rwa Kinini ruherereye mu Mudugudu wa Kijibamba mu Kagari ka Rwesero, mu Murenge wa Kagano ho mu Karere ka Nyamasheke, irasaba ko yakwimurwa kuko ibangamiwe no guturana n’iri shuri.

Bavuga ko nta nzira bafite yo gucamo kuko ishuri ryayifunze, bakagaragaza ko hari n’umunuko uva mu bwihererero bw’iri shuri ndetse n’abana babangiriza imitungo bityo bakaba ariho bahera basaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke kubafasha bakimurwa.

Daniel Nshimyumuremyi ni umwe mu miryango ituranye n’iryo shuri, yagize ati: ’Iki kibazo kiratubangamiye, ubuyobozi bw’ishuri bwatubujije guca mu kigo, turasesera, muzatubarize rwose. Mbere yuko iri shuri ryubakwa twari dufite inzira, umuturage wayiduhaye nawe baje kumugurira."

Uwitwa Beatrice yunzemo ati: “Bazadukize umunuko wo mu bwiherero ndetse n’abana bakunda kuza kutwangiriza rwose, badufashe bagicyemure.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Uwimana Damas yavuze ko basanze abandi baturage nta kibazo bafitanye n’ishuri ahubwo ari umuturage umwe, kuburyo nawe yakodesherejwe kandi yabariwe azishyurwa.

Yagize ati: “Urugo rwari rufite ikibazo ni rumwe kandi ntabwo rukihaba ruracumbikiwe, nirwo rwonyine, icyo kibazo kindi ntacyo tuzi kandi niyo cyanamenyekana, ikibazo cy’inzira abantu bareba uburyo inzira iboneka.”

Ibyo Gitifu avuga bivuguruzwa n’uyu muturage Jean Pierre Urimubenshi bakodeshereje, avuga ko hashize umwaka bamwemereye kumwimura ndetse naho bamukodeshereje hakaba hashize amezi atatu batishyura inzu.

Ati: “Ya dosiye ntabwo iracyemuka pe, banjyanye mu bukode bigeze hagati banga kwishyura, amezi abaye atatu. Mbangamiwe nuko banjyanye mu bukode kandi bakanga kwishyura, dore umwaka ugiye kurangira kandi barambariye.”

Twagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse ariko ntiyatwitaba ku murongo wa Telefone ye igendanwa, twashakaga kumubaza impamvu iki kibazo cy’imiryango ine ituranye ni iri shuri kizasubizwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru