Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’abahinzi b’umuceri bo mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bageze aho gutakira mu bitangazamakuru kubera kubura isoko ry’umuceri bejeje mu gihe ba minisitiri babishinzwe bicecekeye.
Aba bahinzi bavuga ko bakomeje guhezwa mu cyeragati n’ibura ry’ isoko ry’umusaruro w’igihembwe cy’ihinga gishize kugeza ubwo nibaza uko bazahinga undi n’uwo bejeje warabuze isoko.
Aba bahinzi babwiye ikinyamakuru mamaurwagasabo cyari kibasanze aho basanzwe banikira uyu musaruro ku nkuka z’igishanga cya Bugarama, bavuga ko amezi agiye kuba atatu basaruye ariko kubona umukiriya ubagurira umuceri bejeje byabaye ingorabahizi.
Bakavuga ko bugarijwe n’ubukene nyamara umusaruro wakabagobotse urimo kwangirikira ku mbuga z’ubwanikiro butandukanye buri muri iki ibaya.
Umwe yagize ati’: ’Nasaruye mu kwezi kwa gatanu mu matariki nka makumyabiri n’imisago, nsarura imifuka cumi n’itanu, ubwo ni hafi toni n’ibiro magana ane ariko sindagurisha, dore nguyu uri hano. Ubu ntituri kurya umunyu turi kuwusaba abavandimwe b’abaturanyi, mbega dufite ibibazo; ukeneye mituweli, abanyeshuri bagiye gusubira ku ishuri ejobundi mu kwezi kwa cyenda, mbega turakennye, twajyaga turya umuceri aruko twagurishije, kutagurirwa byatugizeho ingaruka zikomeye cyane’’.
Ukigera aha banikira wakirwa n’amasiteri y’imifuka,abagore n’abagabo nabo bagaragara nk’abafite agahinda mu maso bayihagaze iruhande, mu mvugo zabo humvikanamo gutakaza icyizere cy’ahazava umuguzi.
Bavuga ko inganda z’aha mu kibaya zisa n’izanze umuceri wabo ngo bababwira ko hari undi ukomoka hanze y’igihugu ariwo wangije isoko ry’imbere mu gihugu.
Umwe yagize ati: "Ahanini batubwira ko nta soko babona umuceri wa Tanzaniya wishe isoko”.
Uretse kuba uyu muceri w’abahinzi wararangije kwangirikira ku buhunikiro, abahinzi banavuga ko bafite impungenge z’imvura ishobora kugwa mu kwezi gutaha ikawunyagira.
Uyu yagize ati: "Dufite ikibazo, ubu ntureba ko batari kutugurira mu kwezi gutaha imvura iratangira kugwa, ubwo uyu muceri niwusanga aha bizagenda gute? Aha niho umugezi wa Cyagara umena amazi yawo yose iyo wuzuye, ubwo twatakaga kubura abaguzi noneho n’umuceri tuzawubura burundu’’.
Abahinzi bifuza ko leta yabashakira abaguzi bitihi se ikemerera izindi nganda zituruka mu tundi turere kuza kugura umusaruro wabo.
Undi yagize ati: "Mugende mutuvugire leta idushakire umukiriya w’uyu muceri cyangwa bemerere izindi nganda ziturutse mu tundi turere zize ziwugure. Tujya twumva ngo zijya zishaka kuza kutugurira maze inganda z’aha mu kibaya zikabatambamira ntibabe bakije bakadusezeranya ko bafite ubushobozi bwo kugura umusaruro wacu wose none urebe turakakabiye, niba bafite ubushobozi kuki batari kutugurira!’’
Ubwo yarahizaga Minisitiri w’intebe n’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri iki kibazo cy’ibura ry’isoko ry’umuceri. Yavuze ko ibi biterwa n’uburangare bw’abayobozi.
Yagize ati: ”Narindi kureba amakuru ku mbuga nkoranyambaga nza kubona abantu batabaza ,bavuga ko bahinze umuceri, ibyo tubatoza, ariko bigeze aho uwo muceri amatoni n’amatoni arababorana kuko ntafite aho ajya, ntafite abayagura.’’
Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko yabajije abayobozi batandukanye asanga bose bari babizi ariko ntacyo babikozeho.
Ati: "Ubwo namaze kubibona njye ntabyo narinzi, mfata telephone ngo mbaze abantu, nsanga uwari minisitiri w’ubuhinzi arabizi, uw’ubucuruzi nawe nsanga yari abizi, uw’ubutegetsi bw’igihugu we byari biraho, arasa n’ubizi cyangwa utabizi, byari aho hagati; mbaza minisitiri w’intebe wasubiyeho wari uriho nawe yarabizi igice ikindi gice kinini atakizi, ariko ubwo ni abantu bafite ibyo bibazo, guhinga kweza, abatanze ibyabo byose, imbaraga zabo, bakora ibyo tubatoreza gukora. Ibyo ni nko kuvuga ngo ubwo muzagaruka mutubwira guhinga umuceri? Ibyo wababwiye barabikoze bikabaviramo ikibazo,ibyo abaminisitiri bashinzwe ni iki atari ugukemura ibibazo by’abaturage’’.
Umukuru w’igihugu avuga ko hagomba kugira ubibazwa.
Yagize ati: "Nka bimwe abanyarwanda bavuga ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, twe rero twaribonye ryamaze kwica iyo suka ariko hagomba kugira ubibazwa bitari ibi gusa n’ibindi”
Ikibazo cy’ibura ry’isoko ku musaruro w’umuceri aha mu Bugarama cyaherukaga mu mwaka wa 2021, icyo gihe ba nyir’inganda ziwutunganya bavugaga ko batarimo kuwugura bitewe n’uko uwo baguze mu bihembwe byabanje batabashije kuwubonera abaguzi.
Ibyo bakavuga ko byatewe n’isoko ryawo ryishwe n’imiceri myinshi iva mu bihugu bituranyi iza ihendutse cyane kurusha uwo bo batunganya.
Mu gukemura iki kibazo hitabajwe inganda zituruka mu tundi turere kugira ngo uyu musaruro ubashe kubonerwa abaguzi. Icyo gihe abaturage n’ubundi bari babanje gusakuza bijujutira kuba baratereranywe n’abakabaye babafasha kubashakira ababagurira uwo musaruro.
Ikibaya cya Bugarama ni kimwe mu bifite ibishanga by’ubuso bugari buhingwaho umuceri kurusha ahandi mu Rwanda na hegitari zisaga 1.500. imibare ikunze gutangwa n’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi akorera aha muri iki kibaya igaragaza ko aha hera toni zirengaho gato 7.000 buri gihembwe cy’ihinga.
Ikinyamakuru mamaurwagasabo cyamenye ko kugeza ubu hamaze kugurishwa toni ibihumbi 3 muri ibihumbi 7 zeze aha muri iki kibaya. Ibi bivuze ko izigera kuri toni ibibumbi 4 arizo zikiri mu bubiko.
Iki kibaya, nka kimwe cyihariye ubuso bunini buhingwaho umuceri mu gihugu, gihingwamo n’abahinzi 7439 bibumbiye mu makoperative ane yo mu mirenge igikikije ariyo Muganza , Bugarama, Gikundamvura na Nyakabuye.
Ntakirutimama Alfred


















