Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rubavu by’umwihariko mu murenge wa Cyanzarwe barasaba ko ahitwa ku Idagaza hashyirwa undi mupaka ubahuza na DRC.
Aba baturage bagaragaza ko indi mipaka ibahuza n’Igihugu cya DRC nka Grande Barrière, ndetse n’undi uri i Kabuhanga, iri kure yabo, kandi bakabona bahawe uyu mupaka, byagabanya ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka buzwi nka magendu.
Maniraguha Vestine, utuye mu mudugudu wa Kanembwe, mu kagari ka Busigari mu murenge wa Cyanzarwe, ni umwe mu bagaragaza kino kibazo.
Yagize ati"umupaka uri i Kabuhanga, undi uri hepfo kuri Grande, naho ni kure yacu, ubwo rero impamvu turi gushaka umupaka hano iwacu, nuko natwe burya abantu bamaze kuba benshi, kandi dushaka ngo natwe tubone umupaka tujye tugenda neza utwegereye".
Nyirabazungu Donatille, nawe atuye mu mudugudu wa Kanembwe, nawe asanga aha ku Idagaza hashyizwe umupaka byabagirira akamaro cyane.
Ati"mwadufasha nk’abayobozi, mwaduhereza umupaka, hano ku Idagaza, turawushaka rwose turawubabaye, tumaze kuba abaturage benshi, kandi dukeneye gukora, tugasora tukagenda nta kibazo, i Kabuhanga ni kure, kuri Grande ni kure yacu, rwose mudufashe, muturwaneho".
Basanga kandi gushyira umupaka ku Idagazwa byafasha mu guhanganana n’ibikorwa byo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe nka magendu.
Maniraguha yakomeje agira ati"bikadufasha gucuruza, natwe tukiteza imbere nk’abandi. Twe tubonye umupaka aha ku Idagaza magendu yacika".
Icyakora ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, buvuga ko ubu busabe bwabo byagejejwe mu nzego z’ibishinzwe, ariko nanone kuba uyu mupaka utahashyirwa nkuko babisaba, bitabaha uburenganzira bwo gukora magendu. Uyu ni Mulindwa Prosper muyobozi w’Akarere ka Rubavu.
Yagize ati"abaturage bahora basaba ko hashyirwa umupaka, twababwiye ko icyifuzo cyabo twacyumvishe, kandi ko twakigejeje ku nzego zikigisuzuma, ariko kuba umupaka utarabaho ntabwo byemewe kuhakoresha kuko ntabwo hemewe".
Ibi kandi Mayor Mulindwa, avuga bishimangirwa na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura.
Ati"ahantu kugira ngo hajye gushyirwa umupaka ni ibintu bibanza kwigwa bakareba ngo akamaro bifitiye abaturage, akamaro bifitiye igihugu, hanyuma bikazemezwa binyuze mu nzego zibifite ububasha".
Umupaka wa Grande Barrière ndetse na Patite Barrière, uhuza Igihugu cy’u Rwanda n’icya DRC, iyi yombi ibarizwa mu mujyi wa Rubavu, ku buryo abaturage batuye mu mirenge y’icyaro muri kano karere hari abasabwa gukora urugendo rurerure kugira ngo bayigereho, ni mu gihe undi mupaka nanone uhuza ibi bihugu byombi uri ahitwa Kabuhanga.
Icyakora abaturage bo mi mirenge nka Cyanzarwe na Rubavu, bo basa nkabasigayemo hagati, ugereranyije naho iyi mipaka ibarizwa, bityo bagakomeza gusaba abashimitse gushyirirwaho umupaka ku Idagazwa.

























