Bamwe mu baturage bo mu Mudugu wa Mukumya, mu Kagari ka Basa, mu Murenge wa Rugerero, barasaba ko nabo bahabwa umuriro w’Amashanyarazi, kimwe nk’abandi Banyarwanda, bagatandukana no guhurira ku meza n’imbeba.
Aba baturage bagaragaza ko bagerageje kugeza kino kibazo ku nzego z’ibishinzwe, ariko ngo ntabwo zari zagikemura, bavuga ko banasabwe kwandika basaba umuriro hanyuma bandikira Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, mu mwaka ushize wa 2023, ndetse ubwabo bageze naho bishakira amapoto, ariko ibi byose ngo ntacyo byatanze.
Umwe muri bano baturage agaragaza ko bakomeje kugaragaza kino kibazo ariko nticyakemuka.
Yagize ati: "Ntabwo twamenya impamvu; twigeze no guteza amatiku, (navuga ngo ni amatiku), kuko hari itegeko rya leta riba risaba kugira ngo twubahirize ibyo twubahiriza, ndetse n’amafaranga y’umuryango tukajya twanga kuyatanga, tukavuga se ko tuzi amafaranga y’umuryamgo akora ibintu bijyanye no kuba byafasha abaturage, ku buryo bugize, kuki twe bitatugeraho?"
Yakomeje agira ati: " Twagiye ku Karere, tujya ku murenge, ku kagari, inama zigakorwa, dutegereza ko hano hazagera ipoto, biraducanga, niyi saha mufite impano y’ubushobozi bwo kuba mwadufasha, mwazitabaza iyo REG kugira ngo, izadufashe kugira ngo tubone umuriro natwe tubeho nk’Abanyarwanda nk’abandi, kuko biratubangamiye".
Nyirabarera Thérèse, nawe agaragaza ko bakomeje kubabawira ko bazabaha amashanyarazi ariko ngo barahebye.
Yagize ati: "Nta muriro dufite, twe twari dushaka ngo mutuvugire natwe batwegereze umuriro, dore bageze iriya bashinga amapoto hariya hepfo, hano nta n’ipoto na rimwe rihari; baratubwira (abayobozi) ngo bazabikora ariko twarategereje twarahebye".
Muhire Christian, akaba ari uhagarariye ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu mu Karere ka Rubavu, yadutangarije ko iki kibazo cyaba baturage kiri hafi gukemuka.
Yagize ati: "Bariya baturage bo muri Rugerero, dufite projet ( umushinga) yo gutanga amashanyarazi hano muri Rubavu, irimo gukorwa, izarangira nabo tubacaniye. Ni umushinga iteganyijwe ko igomba kurangira mu kwezi kwa cumi n’abiri"
Yakomeje agira ati" Mupera zuyu mwaka no mu ntangiriro z’umwaka utaha, nahamenye kandi sanga hari muri stock ( ububiko) tuzakoraho".
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, w’Ungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, nawe yemeza ko uku kwezi gutaha, bizarangira aba baturage bagejejejweho amashanyarazi, nkuko yabitangarije Mama Urwagasabo.
Yagize ati" Uyu mudugudu wa Mikumya kimwe n’indi midugudu iri muduce dutandukanye tugize Akarere ka Rubavu twagiye dusigara mu mishinga itandukanye kubera umubare w’abari bayituye cyangwa ubushobozi bwa transfo, utu duce twose twitaweho muri project (umushinga) dufite yitwa RUEAP kubufatanye na REG, izadufasha kwegereza amashanyarazi abaturage bacu tunabashimira ko bagerageje kwirwanaho ariko tubasaba kwihangana kuko biteganijwe ko uyu mushinga uzarangira mu Kuboza".
Kuba aba baturage batagira Umuriro w’Amashanyariza, iki kibazo bakigaragaza nk’impamvu ibadindiza mu iterambere. Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaragara mu gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu.
Yanditswe na Eulade Mahirwe