Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica

Tuesday 24 February 2026
    Yasomwe na

Umuhungu muto w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yarezwe ku mugaragaro icyaha cyo kugerageza kwica umuntu, nyuma yo kwitaba urukiko muri Afurika y’Epfo mu iburanisha ryabaye mu gihe gito.

Bellarmine Mugabe, ufite imyaka 28, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize nyuma y’uko umusore w’imyaka 23 arashwe akagirwa inkomere .

Ibi byabereye aho Bellarmine Mugabe atuye, mu gace gahenze ka Johannesburg ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Nyuma yaho, Bellarmine Mugabe yatawe muri yombi, ashyikirizwa ubutabera, ari kumwe n’umurinzi we.

Nta n’umwe muri bo wagize icyo atangaza ku byaha bashinjwa.

Agaragara mu rukiko yari yambaye imyenda y’umukara, ubona asa n’utuje mu gihe cy’iburanisha.

Bellarmine ni umuhungu muto wa Robert Mugabe n’umugore we wa kabiri, Grace Mugabe.

Robert Mugabe yapfuye mu 2019, akaba yari yarayoboye Zimbabwe mu gihe cy’imyaka 37, mbere yo gukurwa ku butegetsi mu 2017 afite imyaka 93.

Ubwo basakaga mu rugo rwa Bellarmine Mugabe, babonye ibitoryi by’amasasu ariko imbunda yakoreshejwe kugeza n’ubu ntiraboneka.

Mugabe na Tobias Tamirepi Matonhodze, w’imyaka 33, mu byo baregwa hiyongereyeho guhonyora ubutabera bijyanye n’iyo mbunda itaraboneka, nk’uko abaregwa babitangarijwe n’abashinjacyaha.

Uwarashwe aracyarimo kuvurwa mu bitaro kandi arimo kwitabwaho mu buryo bwihariye.

Umwunganizi wa Mugabe, Sinenhlanhla Mnguni, yabwiye abanyamakuru ko umukiriya we ameze “neza” n’ubwo akiri mu maboko y’inzego z’umutekano.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru