Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Mu kiganiro cyahuje Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ku ruhande rw’u Rwanda, Dr. Biruta Vincent n’Umunyamabanga wa Letaz Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken, u Rwanda rwavuze ko nta gitutu cy’amahanga arimo n’Amerika gishobora gushyirwa ku Rwanda ku irekurwa rya Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba ndetse runagaragaza ko nta mutwe w’inyeshyamba rwashyigikira mu bikorwa byawo ku kindi gihugu.
Minisitiri Biruta yavuze ko nubwo Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ufite ibimenyetso bigaragaza ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo, gufasha umutwe wa M23 guhangana n’ingabo za Leta FRDC, atari byo.
Asobanura igishobora kubaho, agira ati “Navuze ko icyakorwa cyose n’ingabo z’u Rwanda cyaba kijyanye no kubungabunga ubusugire bw’igihugu, ndetse no kurinda umutekano w’abaturage bacu.”
“Ariko kandi nongeyeho ko ibyo byose bavuga, M23 uyu munsi ifite aho yatutse; ikibazo gikomeye cy’umutekano wahungabanye bikomeye imyaka myinshi irenga 20, hafi 30 mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse rimwe na rimwe bikototera n’ibihugu bituranye na Congo birimo u Rwanda, bishingiye kuri Jenoside yakozwe mu Rwanda, yakorewe Abatutsi mu 1994 aho ingengabitekerezo yayo yimukiye muri Congo ijyanye n’abari bakoze Jenoside mu Rwanda bagiye bashyiraho n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”
Minisitiri Dr. Biruta yeruye ko ushaka kubona igisubizo kirambye ku mutekano mu karere agomba kureba ikibazo cya FDLR kuko ari cyo gishamikiyeho ibindi byose.
Ati “Ntabwo u Rwanda ruzigera rurenga imipaka rugiye gufasha uwo ari we wese mu bikorwa arimo, icyo yaba aharanira cyose. U Rwanda twohereza ingabo mu mahanga gushyigikira Leta zihanganye n’ibibazo by’umutekano, murabizi ibya Sabtarafurika, ibya Moambique ariko ntabwo haba igikorwa kijyanye no gufasha umutwe witwaje intwaro uwo ari wo wose.
Nanone ariko igihe umutekano w’igihugu ubangamiwe, ukaba ubangamiwe n’abantu n’abantu babarizwa aha n’aha cyangwase bakora ibikorwa runaka, kuko ibyerekeye n’ubusugire bw’igihugu ntabwo bivuga ngo umuntu agomba kuba yakinjiyemo, ubwo ni uburyo bumwe. Ibikorwa rero byakorwa ibyo ari byo byose biba bijyanye n’uburyo uwo mutekano ubangamiwemo n’icyo uturukaho aho kiri, ibyo ni byo bishobora gutuma icyemezo cyafatwa cy’ibikorwa byakorwa cyajyana n’isoko y’umutekano muke uko bimeze; abantu binjiye mu gihugu ushobora guhangana nabo ukabasubiza inyuma.”
Akomeza agira ati: “Ariko buriya niyo bahagarara hakurya bakarasa cyangwa se bakisuganya ukamenya ngo barategura igitero hariya muri metero zingahe z’umupaka hari ibindi bikorwa bishobora kujyana n’icyo kibazo cy’umutekano ubona kiza. Ntabwo abantu bakicara gusa ngo bategereje ko abantu bashaka guhungabanya umutekano babanza kwinjira mu gihugu bakica abantu, bagasenya ibikorwa remezo, no kubabuza kubigeraho ni imwe mu ngamba ishoboka. ”
Ku kijyanye n’igitutu cyuko Rusesabagina yarekurwa, Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko nta gitutu abona kizaba ku Rwanda kuko bidateganyijwe.
Yagize ati “Kugamburuzwa kwa Leta y’u Rwanda ngira ngo ni ubwa mbere byaba bibayeho mu mateka y’iki gihugu, ariko ntabwo biteganyijwe. Rero gutekereza ko hari igitutu kizatuma abantu bazabyuka mu gitondo bakumva ngo hair umuntu wafunguwe kubera igitutu cy’amahanga ntabwo biriho, n’aba bose nicyo baba batekereza ngo igitutu, ngo biracika; ntabwo bizabaho.”
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken yavuze ko bagaragaje aho bahagaze ku kibazo cya Rusesabagina kandi bazakomeza kubyereka Leta y’u Rwanda.
Ati “Tuzakomeza kwereka Guverinoma kugira icyo bavuga ku bijyanye n’amategeko kuri iki kibazo. Nagize amahirwe yo kuganira na Perezida Kagame kuri iki kibazo muri iki gitondo ariko tuzakomeza kubivuganaho, kandi nzagira amahirwe yo guhura mu minsi mike n’abo mu Muryango wa Paul Rusesabagina kandi tuzakomeza kuba hamwe nabo.”
Uyu mugabo yavuze ko atazabona amahirwe yo guhura n’abo mu miryango yagizweho ingaruka n’ibitero byahamye Rusesabagina ko byatewe n’umutwe FLN yashinze, byagize ingaruka ku banyarwanda kuko afite ibindi byihutirwa agiyemo.
Paul Rusesabagina nubwo ataburanye nyuma yo kwanga kwemera ko akiri umunyarwanda, kuko yemerewe gutura muri Amerika, yahamwe n’ibyaha yaregwaga anakatirwa gufungwa imyaka 25.

















