Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Rusizi: Abazajya bagaragaza ibikorwa bifasha ishyaka natwe tuzajya tubafasha.

Sunday 2 November 2025
    Yasomwe na

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR), rimaze iminsi mu bikorwa byo gushyiraho abayobozi bahagarariye abandi muri buri Karere, ari nako abarwanashyaka baryo bakomeza guhabwa amahugurwa yabafasha mu kwiteza imbere, ari nako banarengera ibidukikije.


Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije.

Mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba, ubwo hasozwaga amahugurwa, Hon. Alexis Mugisha Komiseri Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda - DGPR), yavuze ko mu gihe hari abanyamuryango bagize ibikorwa bakora bifasha ishyaka, ko batazajya batereranwa ahubwo ko bazajya bafashwa.


Hon. Alex MUGISHA Komiseri mukuru.

Komiseri yagize ati"muby’ukuri gahunda yacu tugamije ko igera mu gihugu hose, ntabwo dutoranya Intara imwe ngo dusige indi, bityo rero Intara yagaragaje abarwanashyaka benshi, ikigaragaza abarwanashyaka bafite ubwitange mu guteza imbere ibikorwa by’ishyaka, n’ishyaka rishyiramo imbaraga kugira ngo ribakomeze mubyo barimo gukora kugirango bere gusubira inyuma, ari nako ishyaka rireba no mu zindi ntara rishakisha uburyo ryazamura abarwanashyaka bahabonetse, bakongera umubare ari nako bongera ibikorwa byo kwiteza imbere".

Uyu muyobozi kandi yavuze ko mu rwego rwo guharanira iterambere ry’abanyarwanda, ko ubu bagiye gukorera ubuvugizi abaganga umushahara wabo ukiyongera.

Hon. Alex MUGISHA yagize ati"ubu duhangayikishijwe n’imibereho y’abaganga by’umwihariko abaforomo n’abaforomokazi, ishyaka rigiye kubakorera ubuvugizi, kugirango umushahara babonaga wiyongere".

Iri shyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, rivuga ko kubera ubwiyongere bw’abarwanashyaka ko biteguye kuzabona amajwi aruta ayabonekaga mu matora ataha.

Kuri ubu mu karere ka Rusizi niho hasorejwe amahugurwa yahabwaga abarwanashyaka, aho byahuriranaga no gutora abayobozi bahagarariye abandi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru