Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umukecuru w’imyaka 70 yibarutse impanga

Thursday 30 November 2023
    Yasomwe na

Umukecuru w’imyaka 70 wo muri Uganda, Safiina Namukwaya yabyajwe abana babiri b’impanga aba umugore wa mbere ukuze ubyaye yaracuze.

Ni umuke wo mu Karere ka Masaka wasamye hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo guhuza intanga rizwi nka IVF (In vitro Fertilization).

Uyu mugore yabyaye umuhungu n’umukobwa bafite ikilo 1,7 buri wese.

Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor, yavuze ko yahisemo gutwita muri ubwo buryo nyuma y’igihe kirekire acunaguzwa ko atabyara.

Ati “Nareraga abana b’abandi bakura bakansiga jyenyine. Nibazaga uzanyitaho igihe nzaba ngeze mu zabukuru. Umunsi umwe akana k’agahungu karanyibasiye kambwira ko Mama yamvumye ngo nzapfe ntabyaye."

Umugabo wa mbere wa Namukwaya yapfuye mu 1992. Nyuma y’imyaka ine apfuye, Namukwaya yashakanye n’undi mugabo ariko kubyara birananirana.

Abajijwe uko yiteguye kurera abo bana yagize ati “Ntabwo mbizi, ahari Imana izabitaho. Ushobora kuba ufite umwana umwe ukananirwa kumurera, none reba njye mfite impanga kandi nzibonye mu gihe maze gucika intege. Singishobora kujya mu murima ngo mpinge ibyo nakuramo amafaranga. Ariko bavuga ko buri mwana wese azana n’umugisha we.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru