Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umutoza wa Musanze fc yaba yakuyemo akarenge ke

Wednesday 23 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Biravugwa ko umunyakenya watozaga Musanze fc Frank Ouna yamaze gukuramo ake karenge, [kubera inkweto z’amashanda zikomeje kumutwika] nubwo abazimwambitse bataragira icyo batangaza.

Amakuru dukesha bamwe mu bakunze kuba hafi ikipe ya Musanze fc, kuri ubu imaze imikino igera muri 4 idatsinda ni uko umutoza wayo ukomoka mu gihugu cya Kenya Frank ouna yamaze kugenda mu buryo buteruye, mu gihe bitegura gucakirana na Rayon Sports ku cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2022.

Andi makuru agera ku kinyamakuru mamaurwagasabo.rw aravuga ko uyu mutoza aheruka gukoresha imyitoza ubwo yiteguraga gukina na Rutsiro fc banganyijemo ibitego 1-1, nyuma yo kunganya ntiyigeze agaruka ku kibuga .

Ni ikipe benshi bakunze kuvuga ko irimo umwuka mubi ari nabyo bishobora kuba intandaro yo kubona umusaruro nkene , kugeza nubwo komite itungwa agatoki kutita kuri iyi kipe yari yatangiye neza Shampiyona.

Ngo kugenda kwa Frank Ouna bishingiye ku kuba avangirwa na bamwe mubo bafatanyije inshingano muri iyi kipe .

Twagerageje kuvugisha umuvugizi wa Musanze fc ntiyaboneka kugira ngo atubwire ku igenda ry’uyu mutoza wari umaze imyaka ibiri muri Musanze fc.

Kuri ubu ikipe yasigaye itozwa na Imurora Japhet bakunze kwita Drogba, afatanyije na Nyandwi Idrissa ubusanzwe ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, ndetse n’umutoza w’abazamu Harerimana Gilbert, kubera ko umutoza wungirije Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yagiye kwiga.

Haribazwa uburyo iyi kipe izabasha kwigobotora ibibazo irimo kuko irimo kwitegura ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa Shampiyona, mu gihe hari andi makuru avugwa ko bamaze guhamagara umutoza wungirije ngo abe aretse ibyo arimo abanze afashe ikipe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru