Thursday . 12 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more
  • 10 March » Iran yongeye kugaba ibitero mu kigobe cy’abapersi – read more

60% by’abatuye Goma bashobora kwicwa n’inzara biturutse kuri M23

Wednesday 26 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Impuguke mu bya politiki no kurengera ikiremwa muntu muri Teritwari ya Rutshuru Dr. Aimable Gafurura, aremeza ko mu gihe M23 yagumana uduce yigaruriye twa Kazuba, Bweza na Ntamugenga abaturage baturiye Goma bazicwa n’inzara.

Ni mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, dukesha iyi nkuru,

Dr Gafurura usanzwe ari umuturage utuye muri Rumangabo akaba ari umushakahatsi mu bya politiki n’uburenganzira bwa muntu yavuze ko ibiryo hafi ya 60% bitunze umujyi wa Goma byavaga muri ako gace.

Ibi kandi yabitangaje mu gihe byavugwaga ko umuhanda uhuza Goma na Rutshuru wamaze gufungwa na M23.

Dr Gafurura avuga ko intandaro y’iyi mirwano ari amasezerano Umutwe wa M23 wagiranye na Leta ya Congo ikayafata minenegwe, ariyo yabaye nyirabayazana w’imirwano imaze gutuma ibihumbi 23.000 by’abaturage bahunga.

Utu duce M23 yigaruriye turi mu ntera y’ibirometero 14 ujya ku biro bikuru bya teritwari ya Rutshuru.

Imirwano igiye kumara iminsi itanu yubuye muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Kuva aho imirwano itangiriye ingabo za Leta zimaze kwemeza ko zatakaje agace ka Ntamugenga gahuza umujyi wa Goma na Rutshuru.

Umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Zokola II Lt Col Ndjike Kaiko, yabwiye Umunyamakuru wa Rwandatribune uri i Goma ko gutakaza Ntamugenga byaba byaratewe n’uko birinze kuharwanira kuko hari abaturage benshi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru