Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

AFCON 2021: Maroc yatsinze Ghana, Guinée na Sénégal zitwara neza

Tuesday 11 January 2022
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya Maroc bakunze gutazira Lions de l’Atlas, yatangiye neza mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika kiri kubera Cameroun ku nshuro ya 33 aho yatsinze Ghana igitego 1-0 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda rya C wabereye kuri Stade yiswe Ahmadou Ahidjo, mu gihe Senegal yatsinze igihugu cya Zimbabwe igitego 1-0 ku isegenda rya nyuma.

Wari umukino wa mbere wahuje aya makipe yombi Maroc na Ghana waje kubonekamo igitego kimwe gusa cyatsinzwe na Sofiane Boufal ku munota wa 83’ ku ishoti riremereye yarekuriye mu izamu nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umukinnyi wa Ghana witwa Thomas Partey bituma inshundura zinyeganyega.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi asatirana cyane ndetse byagaragara ko ikipe ya Maroc ikina umupira wo guhererekanya ndetse ikabona uburyo bw’inshi bw’ibitego, twavuga nk’umukinnyi Ghanem Saiss Kapiteni wagiye agora cyane ba myugariro ba Ghana, aho hafi ku munota wa 27’ yateye ishoti rijya hanze. Abandi ni Zakaria Aboukhlal bakomeje kotsa igitutu ikipe ya Ghana umunyezamu agakomeza gukora akazi gakomeye akuramo amashoti yabaga yabazwe.

Kizigenza Joseph Paintsil yaje kubona uburyo bwiza bw’igitego ku ruhande rw’ikipe ya Ghana aho yari yabarambitse bose yabacenze ariko ba myugariro ba Maroc bakomeza guhagarara neza babifashijwemo n’umunyezamu wabo Yassine wigaragaje cyane muri uyu mukino.

Byageze ku munota wa 80’ abakunzi b’aya makipe yombi bihebye maze abafana ba Maroc bikoza ibicu ku munota wa 83’ ubwo bafunguraga amazamu, Maroc iba yegukanye amanota atatu yayo ya mbere.

Mu y’indi mikino yabaye muri iri tsinda rya C ni Gabon yatsinze ibirwa bya Comores igitego 1-0 cyatsinzwe na Aaron Boupendza mu gice cya mbere cy’umukino .

Mu itsinda B ikipe y’igihugu ya Guinée na Sénégal zabonye amanota atatu aho Senegal yatsinze Zimbabwe igitego 1-0 cyinjijwe na SADIO Mane kuri penaliti yabonetse ku isegonda rya nyuma.

Sadio Mane amaze kwinjiza Penaliti yarokoye Senegal

Undi mukino wabaye muri iri tsinda Guinée Conackry yatsinze Malawi igitego 1-0 cyatsinzwe na Issiga Sylla ku munota wa 36’; nubwo iyi Kipe ya Guinée yahuye n’ibibazo byo kurwaza COVID-19 ariko ntibyayibujije kwitwara neza.

Muri uyu mukino hagaragayemo Umunyarwandakazi Mukansanga Salima wari umusifuzi wa Kane, akaba ari we munyarwanda rukumbi watoranyijwe gusifura iki gikombe cya Afurika.

Mu yindi mikino itegerejwe uyu munsi Tariki ya 11 Mutarama 2022 harimo umukino uza guhuza Algerie vs Sierra Leone Saa 15h00’ , mu itsinda E , mu gihe mu itsinda D , Nigeria vs Egypte’ saa 18h00’, undi mukino muri iri tsinda ni Soudan vs Guinnee-Bissau saa 21 h00’.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru