Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abarangirije mu ishuri rya Sonrise school hari icyo basabwe na Bishop Dr. Mugisha

Monday 30 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ubwo bahabwaga impamyabumenyi zabo ku nshuro ya 11 abanyeshuri 62 barangije umwaka ushize wa 2022 mu mashami 11 basabwe kumenya Imana bakirinda ibigare bikomeje kurangaza urubyiruko ku mbugankoranyambaga (Social media) ahubwo bakimakaza indangagaciro nziza zikwiye umunyarwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2023 mu ishuri rya Sonrise riherereye mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve aho abarangije mu mwaka ushyize bari baje gushima Imana ndetse bahabwa n’impamyabumenyi zabo.

Nyirarukundo Jeanette ni umwe mu barangirije muri iri shuri mu ishami rya (MEG) yagize ati: "Baduhaye impanuro nyinshi zigiye kudufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi bishingiye ku kinyabupfura ndetse tuzakurikiza n’indangagaciro zikwiye umunyarwanda."

Aba banyeshuri bakomeza bavuga ko mu byo bigishijwe bazakomeza kubishira mu bikorwa nkuko babyibukijwe birinda ibigare biri mu rubyiruko kandi ngo bagiye kwimakaza indangagaciro zo kubaha Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Undi munyeshuri witwa Iradukunda Valentin warangije mu ishami rya (MPC) yagize ati: "Mu myaka yose twamaze hano kuri Sonrise school hari byinshi twatojwe birimo ikinyabupfura, kandi batwibukije ko tugomba gukomeza imico yose twatirejwe hano harimo kwirinda ibiyobyabwenge, kubaha Imana ndetse no kudatakaza agaciro kacu."

Nizeyimana Alfred, umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Cyuve nawe yavuze ko ku rwego ry’uburezi iki ari igikorwa cyiza gitera ishyari ryiza abandi bana bakiri bato kugira ngo nabo bazasoze amasomo neza badacikirije amashuri.

Ati: "Ni igikorwa cyiza cyane cyakozwe na Sonrise school cyo kwishimira itsinzi kandi ibi bitera imbaraga barumuna babo nabo kugira ngo bazahatane bazitware neza ni byiza haba ku muryango w’ishuri ndetse n’ababyeyi."

Rt Rev Dr. MUGISHA Samuel, akaba ariwe Musenyeri wa Diyoseze ya Shyira, mu mpanuro yahaye aba banyeshuri yongeye kubibutsa ko mbere na mbere bagomba kubaha Imana ndetse bakirinda kugendera mu ibigare biri mu rubyiruko ahanini bishingiye ku mbugankoranyambaga (Social media) byugarije urubyiruko muri iki gihe.

Ati: "Uyu munsi twahaye abana barangije hano impamyabumenyi ariko hari imico iri kuva hanze ababa bakumva ko bakwiriye kuba ibyo bashaka , icyo tubasabye rero ni ukwirinda ibigare bakamenya Imana no gutinya Imana bakazavamo abagore n’abagabo beza."

Bishop Dr Mugisha Samuel yakomeje agira ati:"Hanze aha hari ibintu bidasobanutse birimo kwangiriza urubyiruko, aba bana bacu turabasaba kubyirinda; ku mbuga nkoranyambaga hari ibifite akamaro ariko nibirangaza byinshi bidafite akamaro, turifuza ko batera intambwe bakazavamo Abanyarwanda bazima, kandi dukomeza kubasengera buri munsi."

Mu bindi aba bana bibukijwe ni uko impamyabumenyi atariyo izabahesha akazi ahubwo ngo ari urufatiro (Foundation) ruzabafasha kwiga kaminuza kugira ngo nabo bazagire icyo bimarira mu buzima bwabo bwa buri imbere.

Ishuri rya Sonrise school ryatangiye mu mwaka wa 2001, kuri ubu rifite icyiciro cy’incuke (nursery) amashuri abanza (Primary) ndetse n’amashuri y’Isumbuye (High school) mu mashami 11.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru