Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Mu kwezi gutaha abana bafite imyaka kuva kuri 5 kugeza kuri 11 baratangira guhabwa urukingo rwa COVID-19.
Ni umwanzuro Minisiteri y’Ubuzima nyuma yo gukingira ibindi byiciro bigatanga umusaruro wo kongera ubudahangarwa ku cyorezo, bikagabanya umuvuduko cyinjiranye mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Nzeri 2022, Minisiteri y’ubuzima yahisemo guhuriza hamwe abayoboye amadini n’amatorero ngo bayifashe gushishikariza ababyeyi, ari nabo bayoboke babo kwemerera ko abana bari muri icyo kigero bakingirwa urukingo rubagenewe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko aba banyamadini n’amatorero bafite ijambo rigera kure bityo bakwiye gutanga ubu butumwa.
Yagize ati “Abanyamadini n’amatorero bafite 100% ry’Abanyarwanda bose bajya mu madini atadukanye kuko u Rwanda ni igihugu cyizera Imana, mu bice bitandukanye bose bafite aho bahuriye n’amadini n’amatorero kandi ijambo ryabo rifite akamaro kuko rigera kuri benshi kandi rirabahumuriza.”
Yakomeje agira ati: “Badufashe kugeza ubu butuma ku banyamuryango babo, abakristu babo bumve ko iyi gahunda turimo ari y’igihugu, ababyeyi, abana kandi ifitiye ineza igihugu muri rusange.”
Ku ruhande rw’abanyamadini, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko bakoze akazi gakomeye kuva COVID-19 yakwaduka mu kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda bityo bagikomeje.
Ati “Ubu tugiye gutanga ubutumwa bujyanye no gusobanurira abantu ukuri no kubashishikariza kwitabira iyi gahunda yo gukingira abana, kuko ni ugutegura ejo hazaza.”
Ukuriye Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, yavuze ko iki ari igikorwa cyiza bagiye gushishikariza ababyeyi.
Iki gikorwa tugiye kongera kugihagurukira nk’uko twahagurukiye ikingira ry’abakuru; tuzabibwira abanyamatorero bacu kandi mu buryo bwiza kandi dufite uburyo bwiza bwo kubabano. Abakirisitu tuba tubafite imbere yacu, ubu tugiye gutangira kubabwira iki gikorwa cyiza gihari.”
Izi nkingo zizahabwa abana bari muri iyo myaka mito zifite ingano yihariye ugereranyije n’iz’abakuru, kuko abafite hagati y’imyaka 5-11 bahabwa inkingo ebyiri, rumwe rufite mililitiro 0.2 (microgram 10), hagati y’urukingo n’urundi kahajyamo ibyumweru bitatu cyangwa iminsi 21.
Ni mu gihe abafite imyaka guhera kuri 12 kuzamura bahabwa doze ya mililitiro 0.3 (microgram 30).
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko u Rwanda rumaze gukingira abasaga miliyoni icyenda doze imwe, abagera kuri miliyoni 8 bahawe ebyiri naho abasaga miliyoni eshanu bahawe urushimangirwa.

























