Thursday . 25 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more
  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more

Burundi: Abantu 9 bitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’icyirombe cya Colta

Monday 20 May 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Abategetsi mu Burundi kuri iki cyumweru bemeje ko ikirombe cya Colta kiri mu majyaruguru y’iki gihugu cyagwiriye abacukuzi hagapfa icyenda abandi 20 bagakomereka.

Iyi mpanuka yabaye kuwa gatandatu ahitwa Kabarore, abategetsi bavuga ko yatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Mu bakomeretse, bane bamerewe nabi cyane mu bitaro, nkuko abategetsi muri aka gace babibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

Kugeza kuwa gatandatu, abatabazi bo mu nzego za leta bafatanyije n’abo mu muryango utabara imbabare bari bakigerageza kurokora abagwiriwe n’ikirombe.
Kabarore iherereye mu ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’u Burundi kuri kilometero 90 uvuye mu murwa mukuru Bujumbura.

Muri aka gace hari ibirombe byinshi bya Colta - amabuye y’agaciro akoreshwa cyane mu gukora za telefone zigezweho - n’amabuye ya tin na tungsten.
AFP ivuga ko impanuka nk’izi zikunze kuba hano, ariko abayobozi bagasabwa kwirinda kuzitangaza.

Inkuru ya BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru