Friday . 3 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 June » Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka – read more
  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more
  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more

GATSIBO: Batawe nabo bashakanye nyuma yo kubyara abana bafite ubumuga

Wednesday 21 January 2026
    Yasomwe na

Ni bamwe mu baturage barerera mu kigo cyita kubafite ubumuga gikorera mu murenge wa Ngarama akarere ka Gatsibo maze bagaruka kungorane nahuye nazo mu miryango yabo harimo gutabwa nabo bashakanye nabo guhatirwa inshingano ndetse n’ibindi nyuma yo kwibaruka abana bakavukana ubumuga.

Mukashyaka Alphonsina akaba umwe mu barerera aha yagize ati "Muri macye iyo umwana avutse afite ikibazo n’umuryango nawo uhita ugira ikibazo bigatera amakimbirane, mabukwe yagerageje kubimbwira ariko ntabwo umugabo yigeze abimbwira gusa nyine naravugaga nawe siwe icyampa akigishwa."


Mukashyaka Alphonsina yemeza ko iyo umwana avukanye ubumuga ntiyitabweho bigira ingaruka ku muryango

Naho Mukamuganga nawe ati "nange ubwange naramubyaye ariko wasangaga bambwira ngo ase uyu ni umwana uba umuha ibere ry’iki iki ko ari ikizongwe bikambabaza cyane nkumva ndigunze cyane ubu umugabo nawe yaramparitse".


Mukamuganga yemeza ko akato gahabwa abana bavukanye ubumuga bibagiraho ingaruka.

Ababyeyi usibye gutabwa nabo bashakanye usanga ahenshi imiryango bashingiwemo ibashiraho ikosa ko ari karande yiwabo ndetse bigatuma n’uwo mwana Uba yavutse atitabwaho uko bikwiye.

Mu guhabwa ubuvuzi uburezi ndetse n’izi service nkenerwa mu buzima.
Ni ubwo bimeze biryo ariko umwana ufite ubumuga leta yamushiriyeho amahirwe aho nawe ashobora kwiga kandi akaminuza ndetse agahatana ku isoko ry’umurimo ubona ko umuryango mugari hakirimo abatarabyumva neza.

Fiston Hakizimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru