Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe y’igihugu ya Argentine iyobowe Kizigenza Lionelle Messi na yegukanye igikombe cy’Isi cya 2022 cyakiriwe na Qatar, ni nyuma yo gutsinda ikipey’Igihugu y’uBufaransa kuri penaliti 4-2.
Ni umukino wari ishiraniro wabereye Kuri Lusail Stadium yari yakubise yuzuye , aho Argentine yarimo itana mu mitwe n’ikipe y’Igihugu u Bufaransa yari irangajwe imbere na Kylian Mbappe Lottin watsinze (Hatrick’) ariko bikarangira abanya-Argentine batahanye ibyishimo nyuma yo kurangiza iminota 120’ banyanya ibitego 3-3.
Ruthaizamu wa mbere ku Isi Lionel Messi niwe watsinze Penaliti ifungura ibitego by’umukino ku munota wa 23’ mbere y’uko Angelo Di Maria abonera Argentine igitego cya kabiri ku munota wa 36’ ari nako igice cya mbere cy’umukino cyasojwe ubona u Bufaransa nta mbaraga zo kwishyura ibi bitego.
Ikipe y’ u Bufaransa yakomeje kugaragaza icyuho hagati mu kibuguga mu minota 70’ ibanza y’umukino, gusa ibyo umupira biratangaje ariko kuko Kylian Mbappe ku munota wa 80’ na 81’ ubwo yatsindaga ibitego bibiri bikurikiranye kimwe cyabontse kuri penaliti byatumye iminota isanzwe y’umukino irangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Hongew3leho iminota 30 y’inyongera (’Extra Time’) hanyuma kizigenza Lionel Messi atsinda ikindi gitego cya gatatu cya Argentine ku munota w’ 108’ cyishyurwa na Kylian Mbappe winjije neza penaliti yo ku munota wa 118’ , byatumye bakomeza gukubana mpaka bakiranuwe na penaliti.
Iyo byanze biba byanze, u Bufaransa ntibwigeze buhirwa na Penaliti, amakipe yose yateye Penaliti 4, penaliti za Argentine zose zinjiye mu gihe Messi, Dybala, Paredes baziteye neza naho Montiel naho Ebyiri z’u Bufaransa zinjizwa na Mbappe na Kolo Mouani, abandi basore barimo Kingsley Conan na Aurelien Tchouameni bazishyize hanze.
Iki gikombe cy’isi cyakinwaga ku nshuro ya 22 mu gihugu cya Qatar, Argentine igitwaye ku nshuro ya gatatu, uyu mwaka cyari cyitabiriwe n’amakipe 32; yari iheruka ibikombe by’Isi mu 1978 na 1986, u Bufaransa nibwo bwari bufite igikombe cy’Isi giheruka gukinwa.
Ikipe y’igihugu ya Argentine niyo yegukanye igikombe cy’Isi cya 2022 cyakiriwe na Qatar, ni nyuma yo gutsinda ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kuri penaliti 4-2.
Ni umukino wari ishiraniro wabereye Kuri Lusail Stadium yari yakubise yuzuye , aho Argentine yarimo itana mu mitwe n’ikipe y’Igihugu u Bufaransa yari irangajwe imbere na Kylian Mbappe Lottin watsinze (Hatrick’) ariko bikarangira abanya-Argentine batahanye ibyishimo nyuma yo kurangiza iminota 120’ banganya ibitego 3-3.
Rutahizamu wa mbere ku Isi Lionel Messi niwe watsinze Penaliti ifungura ibitego by’umukino ku munota wa 23’ mbere y’uko Angelo Di Maria abonera Argentine igitego cya kabiri ku munota wa 36’ ari nako igice cya mbere cy’umukino cyasojwe ubona u Bufaransa nta mbaraga zo kwishyura ibi bitego.
Ikipe y’ u Bufaransa yakomeje kugaragaza icyuho hagati mu kibuguga mu minota 70’ ibanza y’umukino, gusa ibyo umupira biratangaje ariko kuko Kylian Mbappe ku munota wa 80’ na 81’ ubwo yatsindaga ibitego bibiri bikurikiranye kimwe cyabontse kuri penaliti byatumye iminota isanzwe y’umukino irangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Hongeweho iminota 30 y’inyongera (’Extra Time’) hanyuma kizigenza Lionel Messi atsinda ikindi gitego cya gatatu cya Argentine ku munota w’ 108’ cyishyurwa na Kylian Mbappe winjije neza penaliti yo ku munota wa 118’ , byatumye bakomeza gukubana mpaka bakiranuwe na penaliti.