Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Hatangijwe amarushanwa y’umupira w’amaguru yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Saturday 16 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Akarere ka Musanze nka kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru hakunzwe kuvugwa ikibazo kijyanye n’ibiyobyabwenge byugarije rubyiruko, akaba ari yo mpamvu hateguwe amarushanwa y’umupira w’amaguru kugira ngo hanyuzwemo ubutumwa bwigisha urubyiruko uko ibiyobyabwenge byangiriza ubuzima.

Ni amarushanwa yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022, yateguwe n’ihuriro ry’urubyiryko rukora siporo muri aka karere.

Bamwe mu bitabiriye aya marushanwa bavuga ko bishimiye ko barimo guhabwa ubutumwa binyujijwe muri iyi mikino ndetse biteze umusaruro mwinshi.

Kwizera Ramadhan ni urubyiruko yagize ati, "Ibiyobyabwenge ni kimwe mu byugarije urubyiruko hano iwacu, turifuza kandi ko abantu bajya bategura aya marushanwa buri mwaka. Mwabonye ko haje urubyiruko rwinshi rwaje kumva ubutumwa bujyanye n’ubukangurambaga ku guhashya ibiyobyabwenge."

Abatoza b’amakipe atandukanye batangarije mamaurwagasabo ko bishimiyiye iyi mikino cyane ko n’andi makipe ashobora kuzabonamo impano zitandukanye ku bana barimo gukina umupira w’amaguru.

Habineza Bomedien yagize ati, "Mbere na mbere dushimiye abateguye aya marushanwa kuko abana benshi usanga barazahajwe n’ibiyobyabwenge, niyo mpamvu rero twifuza ko abakunzi b’umupira batandukanye bajya bashigikira ibi bikorwa bakabitera n’inkunga kandi mwabonye ko urubyiruko rwitabira kenshi ibi bikorwa."

Umukinnyi wigeze kukanyuzaho mu Rwanda Imurora Japheth Drogoba, akaba ari nawe ushinzwe imibereho myiza y’abakinnyi (Team Manager) muri Musanze fc, yatangaje ko bishimishije kubona urubyiruko ruza gukina ariko bakagira umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo bibugarije.

Yagize ati, "Birashimishije kubona Urubyiruko rungana gutya rwaje kumva ubutumwa bujyanye no kurwanya ibiyobyabwenge, kandi harimo n’impano zishobora gushyirwa mu makipe atandukanye bitavuze yenda Musanze fc gusa, ahubwo n’andi makipe yafasha kuzamura impano zabo."

Ndayisaba Yakubu Jacques, ni umwe mu bateguye iri rushanwa yavuze ko kuba akarere ka Musanze gahanye imbibi na Uganda byoroshye cyane ko ibiyobyabwenge byinjira ari byinshi akaba avuga ko biteze umusaruro ugaragara, kandi yaya marushanwa ashobora kujya ategurwa buri mwaka ntagihindutse.

Yagize ati, "Twatekereje kureba ibibangamiye urubyiruko cyane ko burya akarere ka Musanze gaturanye na Uganda, hazai nko kuba indiri y’ibiyobyabwenge kandi mwabonye ko ubutumwa bugenda butangwa ko buzagirira urubyiruko akamaro kandi bikunze twajya tuyategura buri mwaka."

Amakipe yose hamwe yitabiriye iri rushanwa ni umunani, agizwe n’abakinnyi babigize umwuga n’abandi batabigize umwuga baturuka mu mirenge imwe muri 15 igize akarere ka Musanze n’utundi turere bihanye imbibi nako.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa tariki ya 23 Gicurasi 2022; ikipe ya Mbere ikazahembwa igikombe n’amafaranga 150,000rwf, ikipe ya kabiri 100,000rwf barateganya no kuzahemba n’ikipe ya Gatatu mu gihe haboneka abandi bafatanyabikorwa.

Ikipe ya Musanze Youth Fc

Ikipe ya Ntagipfubusa Fc

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru