Ikipe y’Igihugu y’Abagabo n’iy’Abagabo muri sitting Volleyball (mu bafite ubumuga) bahagurutse i Kigali berekeza i Cairo mu Misiri ahazabera imikino y’igikombe cy’Isi.
Bahagurutse kuri uyu wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2023, mbere yo kwakirwa na Minisiteri ya Siporo aho bashyikirijwe Ibendera ry’u Rwanda ndetse basabwe kuzaserukira Igihugu neza.
Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Mimosa Munyangaju, yasabye abakinnyi kuzitwara neza ngo bagakora nkuko ubuherutse bavuye ku mwanya wa 11 bakagera ku wa Gatandatu ndetse n’abagabo bavuye ku wa 17 bakagera kuri 13, ibi byose ngo nibabigeraho bizaba ishema ku gihugu.
Yagize Ati: "Gufasha uwifashije biroroha ndetse bikanihuta; niba mwarakuyeho imyanya itanu ubuheruka, ubu murumva ko mwongeye uko byagenda neza, iyo tugiye guhatana tuba dushaka umwanya wa mbere, natwe tuzakomeza kubashyigikira kandi amakuru yanyu yose tuzajya tuyamenya neza ikindi ni uko Sitting Volleyball tuyishima kuko ituma u Rwanda rugaragara ko rwageze kure hashoboka."
Umuyobozi wa Komite y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda [NPC-Rwanda] akaba n’umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Bwana Murema Jean Baptiste, yavuze ko bazakora ibishoboka byose bakitwara neza.
Ati: "Ikipe yacu iri ku mwanya wa gatandatu ku Isi ariko turashaka kuwuvaho tukaza imbere ndetse n’abagabo bakegera imbere ku rutonde.”
Ku ruhande rw’abakinnyi nabo bavuga ko bafite icyizere cyo kuzitwara neza nk’uko Liliane Mukobwankawe Liliane Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball, yabigarutseho ashimangira ko bazakora ibishoboka byose.
Dr Mossad Rashad n’umutoza w’ikipe y’Igihugu kuri we afite icyozete ngo abakinnyi bafite imyitozo yose ikenewe, yavuze ko imyiteguro yagenze neza.
Amakipe y’u Rwanda agiye hakiri kare mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza ndetse ngo bijyane n’umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Misiri aya makipe kandi ngo azabanza akine imikino ya gicuti bitegura gutangira amarushanwa nyirizina.
Iyi mikino izaba hagati ya 11-19 Ugushyingo 2023
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje