Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Basketball: Amakipe ahagarariye u Rwanda akomeje kwitwara neza muri Tanzania

Wednesday 28 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Calude

Ikipe ya REG WBBC yatsinze Young Sisters yo mu Burundi amanota 65-54 mu mukino wa mbere mu irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Gatanu, mu gihe ikipe ya APR WBBC yandagaje Wolkite ku manota 135-38.

Ni umukino watangiye amakipe yombi akubana haba ku ruhande rw’Ikipe ya Young Sisters yo mu Burundi ndetse na REG.

Aya makipe yombi yatangiye yesurana gusa Young sisters itsinda amanota menshi kurusha REG WBBC mu gihe nayo yaje kuyigaranzura.

Mu gace ka mbere amakipe yakomeje kugenda aryana isataburenge, yegeranye cyane, ndetse kaje kurangira REG WBBC icyegukanye n’amanota 11-10.

Akandi gace ka kabiri ikipe ya Young Sisters yatangiye iri hejuru cyane nkuko yari yatangiye agace ka mbere, kuko mu minota 4’ gusa ibanza yari imaze gutsinda amanota 7 mu gihe REG WBBC itariyagatsinze n’inota na rimwe.

Umutoza wa REG WBBC, Mukaneza Espérance, yakomeje impinduka mu ikipe ye aho yaganirije abakinbyi be, ubu bagaruka bashaka gutsinda ndetse byatumye bahatana kugeza babonye amanota yaje gushyiramo ikinyuranyo.

Aya makipe yakomeje kwegerana mu manota, aho agace ka kabiri karangiye Young Sisters itsinze REG WBBC amanota 25-24, harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe byashobokaga ko barikuramo.

Nyuma y’ikiruhuko

Bavuye mu karuhuko ikipe ya REG WBBC iza yahinduye umukino ishaka gutsinda, ndetse byaje kuyikundira mu minota 5 ibanza y’agace ka gatatu yari imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13.

REG WBBC, yakomeje kurusha Young Sisters bigaragara kuko iyi kipe yo mu baturanyi yari isa n’iyamaze kunanirwa ari nako itsinda amanota menshi kandi mu buryo bwihuse cyane.

Mu gace ka gatatu karangiye REG WBBC ishyizemo intera ndende y’amanota 12, kuko karangiye igatsinze ku manota 52-40.

Mu gace ka kane Young sisters yakinjiyemo ishaka kugabanya ikinyuranyo ariko REG WBBC ikomeza kwihagararaho ishaka kugumana amanota yari yabonye arinako ishakisha andi manota.

Umukino warangiye REG itsinze Young Sisters amanota 65-54 byatumye ibona intsinzi ya mbere mu mikino y’Akarere ka Gatanu iri kubera i Dar es Salaam muri Tanzania.

Umukino wayo wa kabiri REG WBBC irakina na Kenya Ports Authority kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Nzeri 2022, saa Cyenda ku isaha ya Kigali.

Ikindi mwamenya ni uko ikipe y’ingabo z’Igihugu mu bakobwa APR WBBC na yo ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino yatsinze umukino wayo wa kabiri, aho yisasiye Wolkite yo mu gihugu cya Ethiopia amanota 135-38.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru