Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Mu nzu ya Ferwafa harimo gukorerwa umukwabu ukomeye

Thursday 20 April 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Nyuna y’inkuru yasakaye ku gica musi cyo ku munsi wejo yo kwegura kwa Nizeyimana Olivier wari Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, uyu munsi tariki ya 20 Mata 2023 habaye inkundura ikomeye aho n’abamwe mu bari bakomeye muri iyi Federasiyo bamaze kwegura nabo.

Nkuko barimo kubishyira mu baruwa barimo kuvuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite nyamara muri ferwafa hamaze igihe harimo bombori bombori ahanini ishingiye ku bwumvikane buke hagati y’abayobozi ubwabo ndetse n’abanyamuryango bayo.

Mu beguye bandi barimo Muhire Henry Brulart wari Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa , ndetse na Iraguha David wari DAF muri Ferwafa nabo bamaze kwegura amaburuwa yabo bakaba bamaze kuyashyikiriza komite nyobozi kugira ngo nasuzume ubwegure bwabo.

Mu ibaruwa ya Olivier Nizeyimana Yagize ati :"Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe umwanzuro nafashe wo kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera impamvu zanjye bwite zinkomereye, nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye."

Yakomeje agira ati "Nshimiye cyane komite Nyobozi n’abakozi ba FERWAFA twari dufatanyije, abanyamuryango mwese, abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafatanyabikorwa, ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange, ku cyizere n’imikoranire myiza bakomeje kungaragariza mu gihe kitari kinini maze nkora izi nshingano."

Uwari DAF wa Ferwafa
Yari yatorewe kuyobora iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda guhera muri Kamena 2021, yari yasimbuye (Rtd) Brig Gen Sekamana Damascène na we weguye atarangije manda ye.

Kugeza ubu umuyobozi wagateganyo ni Matiku Marcel kuzageza igihe bazatorera undi muyobozi, nyuma y’ubu bwegure bw’aba bayobozi bose beguriye icyarimwe komite ya ferwafa yahise iterana kugira ngo isuzume ubwegure bwabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru