Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Beijing mu Bushinwa bwategetse ko za parikingi, inzu z’ubucuruzi ndetse n’inzu ndangamurage bifungwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022 kubera ubwiyongere bwa Covid-19.
Ku rundi ruhande, imijyi myinshi y’u Bushinwa yo yategetswe kongera gupima abantu bose mu kwirinda ko Covid-19 yakwira igihugu bigahungabanya ubukungu.
U Bushinwa bugaragaza ko abagera ku 28.127 basanzwemo iyi virus, abajya kungana n’abayanduraga buri munsi muri Mata 2022, mu gihe mu Murwa Mukuru, Beijing imibare ikomeza kuzamuka aho hitezwe ko hashobora kugaruka Guma mu Rugo.
Kuri uyu wa Mbere kandi iki gihugu cyagaragaje ko abantu babiri bamaze kwicwa n’iki cyorezo baje biyongera kuri batatu cyahitanye mu mpera z’icyumweru gishize.
Ibi bikaba bituma umubare w’abahitanywe n’iyi ndwara kuva muri Gicurasi uyu mwaka uba munini.
Kigali today dukeesha iyi nkuru yanditse ko, ikomeza ivuga ko abashoramari batangiye gutekereza ko izi ngamba ziri kongera gufatwa zishobora guhungabanya ubukungu cyane ko abaturage bashobora kongera kumara igihe badakora.