Wednesday . 2 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more
  • 23 June » BARINDWI BICIWE I KYIV MU GITERO GISHYA CY’UBURUSIYA BWAGABYE KURI UKRAINE. – read more

Beijing Guma mu rugo irimo kuhagera amajanja

Tuesday 22 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Beijing mu Bushinwa bwategetse ko za parikingi, inzu z’ubucuruzi ndetse n’inzu ndangamurage bifungwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022 kubera ubwiyongere bwa Covid-19.

Ku rundi ruhande, imijyi myinshi y’u Bushinwa yo yategetswe kongera gupima abantu bose mu kwirinda ko Covid-19 yakwira igihugu bigahungabanya ubukungu.

U Bushinwa bugaragaza ko abagera ku 28.127 basanzwemo iyi virus, abajya kungana n’abayanduraga buri munsi muri Mata 2022, mu gihe mu Murwa Mukuru, Beijing imibare ikomeza kuzamuka aho hitezwe ko hashobora kugaruka Guma mu Rugo.

Kuri uyu wa Mbere kandi iki gihugu cyagaragaje ko abantu babiri bamaze kwicwa n’iki cyorezo baje biyongera kuri batatu cyahitanye mu mpera z’icyumweru gishize.
Ibi bikaba bituma umubare w’abahitanywe n’iyi ndwara kuva muri Gicurasi uyu mwaka uba munini.

Kigali today dukeesha iyi nkuru yanditse ko, ikomeza ivuga ko abashoramari batangiye gutekereza ko izi ngamba ziri kongera gufatwa zishobora guhungabanya ubukungu cyane ko abaturage bashobora kongera kumara igihe badakora.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru