Ubwo yageraga imbere y’urukiko ngo ajuririre icyemezo yafatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyo gufungwa by’agateganyo, Umunyamakuru Manirakiza Theo yasomewe ibaruwa ya Nzizera Aimable imubabarira undi avuga ko atemera imbabazi asaba urukiko gukurikirana ukuri kw’ibyo aregwa.
Nzizera Aimable yari yareze Manirakiza Theogene, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Ukwezi.rw kukangisha kumusebya, ibikorwa avuga ko yamukoreye mu bihe bitandukanye amusaba amafaranga ngo adatangaza inkuru zimusebya cyangwa zimutesha agaciro nk’uko Ubushinjacyaha bwabivugaga.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa mbere, tariki 13/11/2023 hasomwe ibaruwa yanditswe na Nzizera yandikiye Urukiko asaba ko mu bushishozi bwarwo rwategeka ko Manirakiza akurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze kwita ku muryango.
Ibaruwa igira iti “Nyuma y’ikiganiro nagiranye na Manirakiza akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe n’intumwa yantumyeho mu bihe bitandukanye, mbandikiye mbamenyesha ko namaze kumubabarira ku giti cyanjye nkaba ntacyo nkimukurikiranyeho.”
Uwunganira Theo, Me Ibambe Jean Paul yagaragaje ko iyo baruwa ari indi mpamvu yashingirwaho urukiko rugategeka ko Manirakiza akurikiranwa adafunzwe.
Yavuze ko iyo baruwa iyo iza kuboneka mbere hari byinshi byari gusobanuka ariko agaragaza ko ayo makuru yakwifashishwa.
Yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyahindurwa agakurukiranwa adafunzwe.
Manirakiza we yavuze ko yavuganye na Nzizera nyuma yo kumenya ko ashaka kureka ikirego, amusaba ko yazandika agaragaza ko yamubeshyeye.
Manirakiza yabwiye Urukiko ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma Nzizera amubabarira ku cyaha atakoze ahubwo ko yari akwiye gutanga amakuru yuzuye afasha ubutabera.
Ati “Sinkeneye ko umuntu ambabarira ku bintu ntakoze ahubwo yari akwiye kuvugisha ukuri akagaragaza ko yambeshyeye."
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba Nzizera yamubabarira, bitakuraho impamvu Ubushinjacyaha bwasabye ko yakurikiranwa afunzwe.
Umwanzuro w’urukiko uzasomwa tariki ya 17 Ugushyingo.
Tukwibutse ko Manirakiza Theogene yatawe muri yombi bivugwa na RIB ko yafashwe yaka ruswa y’ibihumbi 500 uyu Nzizera muri Lemigo Hotel, nyuma bagasanga bari bafitanye amasezerano yo kwamamaza ibikorwa bye byagera mu rukiko hagatangazwa ko yayifatanywe mu biro bya Nzizera Aimable.






















