Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Kenya: Raila Odinga yatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga ku byavuye mu matora

Monday 22 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umukandida Perezida Raila Odinga, watsinzwe n’uwo bari bahanganye, ari we Perezida watowe, William Ruto, kugeza ubu ntaranyurwa n’ibyavuye mu matora kuko yanatangiye gutanga ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga ngo ibyayavuyemo biburizwemo.

Akanama gashinzwe amatora ka Kenya katangaje ko William Ruto ari we watsinze amatora ku majwi 50.5%, kuri 48.8% ya Raila Odinga.

Itsinda ry’abanyamategeko bamwunganira ryavuze ko icyo kirego cya Odinga cyamaze gutangwa ku rubuga rwa internet. Umunyamategeko uri mu bagize itsinda ryunganira ihuriro Azimio la Umoja rya Odinga, yabwiye ibitangazamakuru byo muri Kenya ko bari mu nzira berekeza ku rukiko rw’ikirenga i Nairobi gutanga n’inyandiko z’icyo kirego.

Umunyamategeko akaba n’umunyapolitiki, Daniel Maanzo yavuze ko icyo kirego cyo kuburizamo ibyavuye mu matora cyamaze kugera mu rwego rw’ubucamanza rwa Kenya.

Ariko yavuze ko kopi y’iki kirego izaguterwaho kashe, itangwe mbere y’igihe ntarengwa cy’isaha ya saa munani z’amanywa (14h) ku isaha yo muri Kenya, ni ukuvuga mbere ya saa saba (13h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Hagati aho, abashyigikiye Odinga bateraniye hanze y’inyubako y’urukiko, aho abapolisi babarirwa mu magana bashyize ahatagomba kurengwa.

Umunyakenya uwo ari we wese utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora ya perezida, na we ashobora gutanga ikirego mu rukiko cyo kuburizamo ibyayavuyemo.

Dosiye ya Odinga yongerewe imbaraga no kuba bane mu bakuru cyangwa abakomiseri b’akanama k’amatora barimo n’umukuru wungirije wako, Juliana Cherera barafashe icyemezo cyo kwanga kwemeza ibyavuye mu matora.

Mu mwaka wa 2017, urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rwahinduye impfabusa ibyavuye mu matora ya perezida ruvuga ko yabayemo inenge, rutegeka ko hakorwa andi matora mu gihe kitarenze iminsi 60.

Uwari Perezida Uhuru Kenyatta yaje gutsinda ayo matora asubiwemo, nyuma yuko Odinga yari yanze ibyavuye mu matora.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru