Thursday . 16 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more
  • 26 March » Gushyiraho amabwiriza y’amadini si ukuyahutaza- Perezida Kagame – read more

Nyagatare: Yasanze ubutaka bwe bwaragurishijwe atabizi

Monday 19 January 2026
    Yasomwe na

Ni umuturage Witwa Mukayiranga Jacqueline utuye mu murenge wa Tabagwe uvuga ko yagurishirijwe isambu bikozwe n’umugabo we bakaza kumukura mu butaka bwe nyamara atazi iyo byakorewe.

Yagize ati ‘’nabonye kashe mpuruza ingezeho mpagarika ubutaka bw’abana bange nagiye kubona mbona kashe mpuruza ingezeho, kashempuruza yasabaga ko mva mubutaka’’.

Aherako agasaba ko yafashwa akarenganurwa ati ‘’nasanze yaragurishije hegitari ebyiri izo ndazireka kuko n’ubundi twari dufite enye mbaruza izo enye gusa ubu ndasaba inzego kundenganura kugira ngo ubutaka bw’abana bange butagenda’’


Mukayiranga Jacqueline uvuga ko umugabo we yagurishije isambu.

Umugabo yemera ko yagurishijwe ubutaka abihisha umugore we gusa ngo icyabaye mushiki we arinawe baguze yiyongereyeho Hegitari ebyiri Kandi yari yamugurishije imwe gusa.

‘’ Nge ubutaka nabugurishije mushiki wange ariko tubiziranyeho noneho mushiki wange aza kuza kunyihinduka avuga ko namugurishije ubutaka Bungana na hegitari eshatu, ubwo ariko nari kumusonga w’umugire wange hamwe na mushiki wange mushiki wange ati rero wangurishije ubutaka Bungana na Hegitari eshatu’’


Umugabo wa Jacquline arinawe wagurishije ubutaka

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere Kakooza Henry avuga ko ubuyobozi butari buzi iby’icyo kibazo bityo ko bugiye gukurikirana ikibazo kigakemuka.

Yagize ati ‘’Ntabwo umwe muri bo yagurisha umutungo bakagera aho bakora mitasiyo ( ihererekanya) undi atabizi cyangwa atanabyemeje gusa turaza kubikurikira turebe uko biteye gusa nawe ubwawe urabizi niba mwarashakanye muri systeme birimo kuko n’ibyangombwa biba bibanditseho mwembi wowe nawe ntabwo rero umwe yagurisha undi atabazi, turaza kureba icyabiteye niba koko barashiningiranywe turaza kureba icyabiteye’’.

Ubutaka bivugwa ko bwagurishijwe n’umugabo burangana na Hegitari ebyiri z’urutoki .

Fiston Hakizimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru