Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka barataka kurenganywa n’inzego z’ubuyobozi

Wednesday 20 September 2023
    Yasomwe na

Bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bajya muri Uganda banyuze ku mupaka wa Cyanika w’akarere ka Burera baravuga ko bakomeje guhohoterwa biturutse ku masaha make bahabwa yo kuba batakiri mu nzira bakisanga bakererewe kandi atari bo babigiramo uruhare.

Bavuga ko gutinda kugera ku mupaka wa Cyanika biterwa n’imodoka zabatinza mu nzira bagera kuri bariyeri (Cheking point) bagafungwa ndetse bakamburwa n’ibicuruzwa kandi ngo bafite ibyangombwa byuzuye.

Aba bacuruzi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu karere ka Burera aho yasanze bamwe muri aba bacuruzi barimo kurira ayo kwarika ngo bitewe n’ibihombo bagenda bahura nabyo ku mpamvu zitabaturutseho.

Umwe muri aba baturage yanze ko dutangaza amazina ye mu nkuru ku bw’umutekano we, tumuhaye izina rya Esther, yagize ati: "Ikintu kijyanye n’amasaha atatu kiratubangamiye, ushobora kuva kuri Magerwa ukagera muri gare ukahamara amasaha abiri imodoka utarayibona, noneho ya masaha baguhaye ku gipapuro akaba ararangiye, ibicuruzwa byawe barabitwara kandi bakagufunga, turasaba ko byibuze bajya baduha umunsi wose."

Undi yitwa Mwubaha Mana Clemance yagize ati:" Ikibazo dufite ni ikijyanye n’ibisoreshwa ku mupaka, kuba baguhaye Declaration (kumenyekanisha umusoro) uri gushaka uburyo ubeshaho abana bawe baguhaye amasaha atatu akakugereraho ukiri mu nzira, wagera kuri polisi bakakwandikiraho checking points aho bakunze kwita ku mazi mu kidaho, barangiza ibintu byawe bakabijyana bakagufunga ndetse ugatanga n’amande, ubu njye nahombye; byampombeje Miliyoni 2.5 mu cyumweru kimwe, turasaba kurenganurwa."

Bakomeza bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwigeze kuza muri iki kibazo hanyuma aba polisi biregura bavuga ko ngo baba bafite amakuru ko ibi bicuruzwa byaturutse ku ruhande nyamara ngo birengagije kureba ku gipapuro cyaturutse ku mupaka.

Icyo bose bahurizaho baravuga ko ababyihishe inyuma ari abantu
basoresha, ngo cyane ko hari n’ikimenyane gikunze kugaragara ku mupaka wa Cyanika, aho usanga nk’umuntu mwasoreye kimwe yakoze icyo bita (gukora umuti) ibye ntibabitware ngo ’wowe amasaha yarenze’.

Twifuje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Burera maze umuyobozi w’agateganyo Bwana Jean Baptiste Nshimiyimana ntiyitaba telefone y’umunyamakuru wa mamaurwagasabo inshuro zose twamuhamagaye yewe kugeza nubwo twamwohereje ubutumwa bugufi ntiyagira icyo avuga kuri iki kibazo kibangamiye abacuruzi.

Aba bacuruzi kandi baravuga ko hari igihe imodoka zikorera muri uyu muhanda zanga kubatwara kugira ngo zibatinze babe bagwa mu gihombo aho ngo hari abashoferi baba bifuza ko bagira akantu bahabwa kugira ngo bemere kubatwara vuba igihe kitarabafatira mu nzira, niho bahera basaba kongererwa amasaha akongerwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru