Abanyamuryango ba Koperative KAIDU, ikorera mu Murenge wa Busasamana, mu karere ka Rubavu bavuga ko bamanywe na rwiyemezamirimo, watsindiye isoko ryo kubagurisha imashini bemerewe na Perezida Paul Kagame yo kumisha ibitunguru ahubwo akabazanira ibitogosa bigashya.
Nkuko bivugwa n’abanyamuryango ba Koperative KAIDU, kompanyi yitwa Green Utility for Africa Group Company ltd , ihagarariwe na Uwamugiramfura René, yatsindiye kugurisha iyi Koperative ya KAIDU ibikoresho birimo imishini yumisha ibitunguru, ku mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 28, hanyuma baba bayihaye Frw asaga miliyoni 14, bumvikana ko asigaye bazayishyura nyuma aruko bimaze kugaragara ko iyo mashini ikora neza .
Uyu ni Sebikare Feresiyani, nawe avuga ko ari umunyamuryango wa Koperative KAIDU, agaragaza igihombo gikomeye batewe niyi mashini avuga ko yabakenesheje.
Yagize ati" Twari dufite umusaruro mwinshi ariko umusaruro mwinshi ukabura isoko kubera ko habaye ho kuba utumye neza, bibangombwa ko dukora umushinga wo gutumiza imashini yo kumisha tukajya tugurisha umusaruro w’ibitunguru ariko wumye kuko ari wo ubona isoko, imashini koko leta idutera inkunga, igihugu kidutera inkunga kugirango imashini iboneke batanze isoko rya rwiyemezamirimo rero aho kutuzanira imashini yo kumisha, azana ahubwo imashini yo kuziteka, ku buryo ibyo twari tugambiriye ntitwabigezeho ahubwo byaduteye ubukene.
Koperative ya KAIDU ivuga ko yakomeje gutegereza ko yishyirwa iraheba, ngo hakurikijwe imyanzuro yuru rubanza. Uru rubanza rwaciwe mbere yu kwezi kwa Munani mu mwaka ushize, gusa Uwamugirimfura uhagarariye iyi kompanyi avuga iyi kompanyi yemera kwishyura, gusa akavuga ko hari ibitararangira kugirango yishyure Koperative ya KAIDU, hanyuma nawe aze atwara ibikoresho bye harimo niyo mashini.
Uwamugiramfura nawe yagize ati" Nonese ibintu ko byagiye mu manza, hari procedures zindi zisigaye, urumva ntabwo nagira icyo nzivugaho, tugomba kubanza tugakora audit (igenzura) y’imashini yacu nibyo twabasigiye, ntabwo ari imashini erega gusa, imashini ni imwe muri component mu bigize ibyo ngibyo wavugaga, iyo bagiye kukubwira bakubwira imashini kandi hariya hari ibintu byinshi. Hari procedures zigomba gukurikiraho, ubwo hari ibindi bikibanza gukorwa.
Uwatwaye amafaranga arahari - Niyibaho Modeste uhararariye Koperative ya KAIDU
Niyibaho Modeste ahagarariye Koperative ya KAIDU, usibye nawe gutaka igihombo gikomeye abona batewe niyi mashini, asaba gufashwa kwishyuza iyi kompanyi abona yabamamye.
Ati"Twasanze Company imeze nkaho ari baringa nta mitungo iyanditseho iriho, n’amakote nta n’igiceri na kimwe gihari, tugerageje gushaka muri sisiteme, twabonye imitungo mikeya ishobora kuba yanditswe kuri rwiyemezamirimo, ibyo rero bikatubera imbogamizi kuko n’ubundi baravuga ngo keretse twongeye kurega rwiyemezamirimo ku giti cye watwaye amafaranga arahari.
Yakomeje agira ati" Akaba ariyo mpamvu twongeye gutakambira nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugirango are be icyo yatumarira, u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko, uwatwaye amafaranga arahari, ari mu Karere ka Gasabo niho abarizwa, ku buryo leta yamufata rwose ikamuha ishingano n’amabwiriza ajyanye no kugirango yishyure koperative tubone uburyo twazanzamuka.
Imashini yaje kumisha ibitunguru bisanga ibiteka bigashya
Kuba ngo byaraje kugaragara ko nta mitungo igaragara ko yanditse kuri iyi kompanyi yatsindiye iri soko, ku buryo yakoreshwa hishyurwa aya mafaranga iyi kompanyi igomba Koperative ya KAIDU, ibibonwa muri KAIDU nka manyanga kugirango batabasha kwishyurwa niyi Kompanyi.
Mu gutegura iyi nkuru, twashatse kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper ngo agire icyo ibi abitubwiraho ubwo tumuhamagaraga kuri telefom dore ko mu minshi ishize hari amakuru yagiye mu itangazamakuru ko ubwo hari Abadepite basuraga ino koperative, basabwe imbabazi n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu kubera ngo guhomba kwiyi Koperative ya KAIDU Frw asaga miliyoni 30, biturutse ku gihombo batewe niyi mashini, yatumye toni zigera kuri 5, z’ibitunguru, na toni zigera kuri 2, za tungurusumu, zangijwe niyi mashini.
Yagize ati" Ariko koperative yabashije kurega rwiyemezamirimo wayihaye imashini itujuje ubuziranenge, urubanza ruzagucibwa, koperative iramutsinda ariko habura ubwishyu kuri kote ze, habura umutungo umwanditseho kugeza uyu munsi, ni ukuvuga ngo kurangiza urubanza, ubu byarananiranye kugeza ubungubu kuko hahora hategerejwe ko haboneka umutungo wakwifashishwa mu kurangiza urubanza, ibyo rero biri mu rwego rw’amategeko kugeza iyi saha nta kintu kiraboneka ari yo mpamvu koperative itarishyurwa ngo ishobore gukemura ikibazo yari yashatse gukemura.
Nyuma yaho habayemo ibibazo iyi mashini ikajya itogosa ibyo bitunguru aho kubyumisha nkuko aricyo bari bayizaniye, baje kurega mu Rukiko rw’Ubucuruzi iyi kompanyi yabagurishije iyo mashini, itegekwa kwishyura Frw agera kuri miliyoni 18, hanyuma iyo kompanyi ibikoresho byayo ikaza kubifata.
Yanditswe na Eulade Mahirwe

























