Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Abakorera mu isoko rya Gahunga barataka kunyagirwa

Thursday 25 September 2025
    Yasomwe na

Abakorera mu isoko rya Gahunga riherereye mu karere ka Burera baravuga ko babangamiwe no kunyagirwa kubera ko iri soko riva.


Isoko rya Gahunga rirava, ku buryo ibicuruzwa byacu byangirika.

Aba bacuruzi babibwiye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo TV ubwo yarageze muri iri soko.
Ntakirutimana Enock yagize ati”Imvura itumereye nabi hariya mu mireko harava cyane nuko uje imvura imaze guhita ngo urebe uburyo amazi aba yisuka , ibicuruzwa byacu biranyagirwa mbese twarumiwe.”


Imireko yarangiritse.

Undi mucuruzi witwa Evariste yagize ati”Nk’abacuruzu b’imyenda iyo yanyagiwe duhura n’igihombo gikomeye kuko itakaza umwimereye, turasaba ko badusanira iri soko tukajya ducururiza ahantu hazima tutanyagirwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko iki kibazo bakizi ahubwo ngo nta ngengo y’imari bafite yo kurisana.


Aho amaazi agwa harangiritse.

Ati’Ikibazo turakizi iryo soko rya Gahunga rirava si iryo gusa hari n’andi ariko ntabushobozi dufite murabizi akarere ka Burera n’akarere k’icyaro ntabwo nakwigereranya na Musanze cyangwa Gicumbi, ubwo rero ntabwo nzajya gusana isoko nsize hari umuturage urimo kunyagirwa.”

Isoko rya Gahunga rirema kabiri mu cyumweru aho abaturage baturuka Musanze na Burera ari bo bakunze kurirema, usanga hejuru mu mireko yaryo ryarangiritse mu buryo bugaragara, niho bahera basaba ko ryasanwa.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru