Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Ku mashuri abana barataka imigongo

Tuesday 30 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye byo mu karere ka Burera birimo Kinoni na Maya II baravuga ko babangamiwe n’uburyo bicara nabi mu ishuri bitewe no kutagira intebe zibafasha kwisanzura bigatuma bataha imigongo ibarya.

Babibwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu mirenge ya Rugarama na Kinoni aho yasanze bicaye bagerekeranye.

Urugero ni aho mu ishuri twabashije kwinjiramo abana bateye hejuru ngo "Imigongo irimo kuturya."

Mu kiganiro umuyobozi w’ishuri rya Kinoni, Buregeya Paul yagiranye na mamaurwagasabo yashimangiye ko nabo byabayobeye kuba Miniaiteri u’uburezi ntacyo ikora kuri iki kibazo.

Yagize ati: "Iki kibazo twagitanzemo raporo, Umurenge urabizi, Akarere karabizi; dufite abanyeshuri benshi basaga ibihumbi 2.300 ariko dufite intebe nke cyane mwabibonye, byibuze buri ntebe mwabonye ko yicayeho abana 4 cg 5 kandi bikomeje gutya ireme ry’uburezi ntabwo ryagerwaho, Minisiteri y’uburezi ikwiye kugira icyo ikora."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagerageje gutira intebe zo mu rusengero zitambitse kugira ngo abana bo mu mashuri abanza (Primary) byibuze bajye bapfa kwicaraho.

Undi muyobozi w’ikigo cya Maya II cyigaho ibyiciro bitatu, O level, Primary na Nursery, witwa Nteziyaremye Portais, yavuze ko ikigo ntabushobozi bafite bwo kwigurira intebe za Pipitire.

Agira ati: "Dukora raporo buri uko umwaka utangiye tukayohereza ababishinzwe, twebwe nta bushobozi bwo kwigurira intebe dufite, nkuko mwabibonye ni ikibazo gikomeye kandi cyagira ingaruka ku myigire y’abana."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ntakundi babigenza ngo nubundi mu gihe nta ntebe zihari ntibabwira abana ngo bagume mu rugo.

Iyo ugeze ku mashuri ya Maya ya II usanga amafunguro ya sasita ateretse hasi kubera kutagira ameza byashyirwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophil yavuze ko iki kibazo bakizi n’uko bagiye kugikemura.

Aragira ati: "Iki kibazo turakizi, kibaho kubera ubwitabire bw’Abanyeshuri bugenda bwiyongera, ubu rero twateganyije amafaranga yo kuzagura intebe mu ngengo yimari y’umwaka utaha."

Abajijwe ku kijyanye no kuba abana baticara neza umwaka w’amashuri ukaba uri hafi kurangira ndetse bishobora no kuba ireme ry’uburezi ritaragizweho ingaruka, yagize ati:

"Nta bushakashatsi twakoze ngo tumenye uburyo mbere bicaraga neza n’uyu munsi baticara neza, niyompamvu natwe iki kibazo twagishyize imbere mu mwaka utaha; mu bushobozi akarere gafite hari amafaranga twateganyije yo gushyira muri iki gikorwa."

Mu nama y’Igihugu yumushyikirano ya 18 iheruka kuba tariki 28 Gashyantare 2023 ya yahuje umukuru w’igihugu n’abanyarwanda muri rusange, bagarutse ku kibazo cy’uburezi aho bagaraje ko mu burezi hagaragaramo impinduka ugeraranyije n’imyaka yashize, ariko bavuga ko hakomeje kugaragaramo ubucucike bw’abana benshi mu mashuri abanza aricyo bise( Gross Attendance) bisobanuye umubare mwinshi mu ishuri rimwe babigereranyije no ku ijanisha rya 150%.

Icyo gihe Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya Valentine kuri iki kibazo yasobanuye ko ikibazo cya gross Attendence kigaragara mu mashuri abanza, ariko ko giterwa n’uko abana bagenda bava mu mashuri abanza batararangiza bakongera bakagarurwa n’inzego zitandukanye ndetse n’ababyeyi.

Ikindi kandi bigaterwa no kuba abana batangira amashuri bafite imyaka irihejuru, ibi byose bigatuma abana baba benshi mu ishuri ugereranyije n’uko biba byarateganijwe, kubera uko gucikisha amashuri uko biboneye.

Inyuma ya micro, abarimu nabo barinubira iki kibazo kibahangayikishije ariko nabo bagatunga agatoki Minisiteri y’uburezi kuba idashyira amafaranga afatika mu mashuri ngo ahubwo ikazana imishinga mishya n’indi batangiye itararangira. aho bavuga ko uwatekereje school feeding (kugaburira abana bose ku ishuri) nawe yabateje ibibazo bikomeye, ndetse ngo ninayo ntandaro nyamukuru y’ubucucike mu mashuri kuko atarebye n’ibindi abo bana bazakenera.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru