Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umusirikare wa FARDC yarashe mu Rwanda

Thursday 29 August 2024
    Yasomwe na

Umusirikare wa Congo, FARDC yarashe amasasu ku basirikare b’u Rwanda bagenzi be bamujyana ikubagahu.

Byabereye mu mupaka muto wa Petite Bariere, w’u Rwanda na DRCONGO ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2024.

Abaturage babibonye, bavuze ko umusirikare warashe abasirikare bo mu Rwanda baba ku kivera, (inzu abasirikare babamo barinze umutekano), mbere yuko bagenzi be baza ku mufata bakamujyana.

Ikindi Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo amaze kumenya nuko uwo musirikare ubwe yarashweho n’abasirikare bagenzi be bo muri DRC, kugira ngo ngo bamubuze gukomeza kurasa mu Rwanda.

Nta musirikare wo mu Rwanda wigeze usubiza uko kuraswaho, nubwo mu Rwanda baharashe amasasu agera kuri 4 cyangwa 5.

Biravugwa ko umusirikare warashe mu Rwanda yari yasinze, ni mu gihe kandi umupaka wahise ufungwa by’akanya gato ngo bahebo guhumuriza abaturage b’impande zombi.

Kugeza ubu nta ruhande ruragira icyo rivuga kubyabaye, yaba ku Gisirikare cy’u Rwanda, RDF cyangwa icya Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC

Yanditse na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru