Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Chairman wa APR fc yageze ku kibazo cy’abakozi b’iyi kipe bafunzwe aruma ahuha

Wednesday 13 September 2023
    Yasomwe na


Chairman wa APR FC , Lt Col Richard Karasira, uherutse gusimbura Gen.Mubarak Muganga yakomoje ku kibazo cy’abakozi batatu ba APR FC bafunze, nubwo ateruye ngo atange amakuru arambuye, gusa asobanura ko bifitanye isano n’ijambo rya Perezida wa Repubulika.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 13 Nzeri 2023 yabajijwe n’abanyamakuru ibirimo ikijyanye n’abakozi ba APR FC bafunze n’icyo bafungiye aruma asa n’uhuha.

Inkuru yabaye kimomo mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ko hari abakozi batatu ba APR FC aribo Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi (recruitment), Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) ndetse na
Maj. Nahayo Ernest wari umuganga w’ikipe.

Nibwo bwa mbere iki kibazo kivuzweho n’ubuyobozi bwa APR FC kuva byavugwa kuko byagenda bihwihwiswa nta makuru afatika abantu babifiteho.

Lt Col Richard Karasira yagize ati: "Kubafunga ni ’official statement’ [ni nk’itangazo ry’ikipe ], ahubwo njya mbona muturusha kubimenya. Barafunze kandi icyo bazira numvise mukiturusha. Sinjye wabafunze kuko nasanze bafunze."

Chairman yakomeje agira ati: "Muravuga ngo ubuyobozi bwa APR FC ntibwabafunze, ni gute se butabafunze? Ibindi twareka ubutabera bugakora akazi kabwo. Barafunze kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi. Iby’ibyo kurya, ibyo ntabyo nzi."

Mu bindi iki kiganiro kibanzeho cyagarutse ku myiteguro y’umukino wa Champions league bazakiramo Pyramids FC yo mu Misiri ku cyumweru tariki 17 Nzeri 2023.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru