Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Congo RDC yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda yashimuse

Wednesday 1 June 2022
    Yasomwe na

Ku busabe bw’umuhuza wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida wa Angola Joao Lourenco, igihugu cya Congo cyemeye kurekure mu mahoro abasilikare babiri b’u Rwanda cyashimise.

Ni nyuma yuko u Rwanda rutangaje ku mugaragaro ko Congo nikomeza ubushotoranyi ikanga no kurekura mu mahoro abasilikare barwo bashimuswe u Rwanda narwo ruzirwanaho nkuko n’ibindi bihugu byabikora.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Kamena, radio RFI yatangaje ko Perezida wa Congo , Felix Tshisekedi yemeye kurekura abasilikare b’u Rwanda FARDC yari yarashimuse bari ku burinzi, ku mupaka w’ibihugu byombi.

Abo basirikare ni Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad bafashwe na FDLR ifatanyije na FARDC mu Burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda rwari rwavuze ko ruzi neza aho baherereye bityo bagomba kurekurwa inzira zikigendwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru