Umwe mu miryango ya sosiyete sivile muri DRC ukorera muri Ituri watangaje ko hadutse inyeshyamba ziyise Zaïre.
Abazigize bashinjwa kuba inyuma y’urupfu rw’abantu 64 bishwe mu mezi make ashize ndetse no gukorana na M23.
Kongo iheruka kwitwa Zaïre kuva mu 1971 kugeza 1997 iyoborwa na Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga, wahungiye muri Marroc akanahagwa. Uyu kandi yayoboye iki gihugu giize munsi no hejuru y’ubutaka kuva mu 1965 kugeza mu 1997.
Abenshi mu bo uriya mutwe mushya "Zaïre" uvugwaho ko wishe, bari abaturage b’i Walendu Watsi na Tatsi muri Ituri.
Umuyobozi w’umwe mu miryango ya Sosiyete sivile witwa Association LORI, Célestin Tawara, yasabye Guverinoma ya Kinshasa gutangatanga uyu mutwe hakiri kare kugira ngo udakomeza kugwiza amaboko ugakora ishyano.
Ni umutwe w’inyeshyamba utari mu yindi iherutse kwitabira ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa DRC byabareye i Nairobi biyobowe na Uhuru Kenyatta.
Bwana Tawara uyobora Association LORI avuga ko amakuru ari muri kariya gace yemeza ko Umutwe Zaïre ukorana na M23.
Umuvugizi w’ingabo za DRC zikorera muri kiriya gice witwa Lieutenant Jules Ngongo yavuze ko abarwanyi batazemera gushyira intwaro hasi ngo batange amahoro, bazagabwaho ibitero n’ingabo z’igihugu bakabiryozwa.
Hagati aho ntacyo Umutwe Zaïre uratangaza kuri ibi ndetse na M23 ivugwaho gukorana nawo ntacyo irabivugaho



















