Yanditswe na Nimugire Fidelia
I Kinshasa hasinywe amasezerano yemerera ingabo zihuriweho z’Umuryango wa EAC gushoza intambara ku mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba Congo.
Umunyamabanga wa EAC, Dr. Peter Matuku Mathuki, yashyize umukoni kuri aya masezerano hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula tariki ya 8 Nzeri 2022. Ni umuhango wayobowe na Perezida Felix Tshisekedi.
Nyuma yo gusinya ayo masezerano, Lutundula yagize ati: “Koherezwa kw’izi ngabo biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’abakuru b’ibihugu bya EAC bigamije gukemura burundu ikibazo cy’ituze, umutekano n’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.”
Ibiro bya Perezida wa Congo, bisobanura ko izo ngabo za EAC zizoherezwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu vuba bidatinze.
Biteganijwe ko umusirikare w’umunyakenya ariwe uzaba uyoboye ibikorwa by’izo ngabo, nk’uko Rwandatribune dukesha iyi nkuru ibivuga.