Monday . 20 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Def Jam, inzu ya muzika yazamuye Tupac, Kanye…yaje no muri Afurika

Friday 29 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Abakunda Hip-hop na rap bazi ko Def Jam Recordings ari inzu itunganya muzika izwi kurusha izindi mu gukora injyana ya hip-hop.

Iyi kompanyi niyo yatumye tumenya abanyamuzika nka Tupac, Ja Rule, DMX, Fabulous, LL Kool J, Kanye n’abandi benshi, n’ubu ikorana n’abazwi cyane nka Justin Bieber, Rihanna n’abandi.

Def Jam ije gushora mu mpano zo muri Afurika biciye muri Universal Music, ku ikubitiro irahera mu bahanzi icyenda – barindwi muri bo ni abo muri Afurika y’Epfo na Nigeria.

Nadia Nakai umuraperi wo muri Afurika y’Epfo ari muri abo, yabwiye BBC Focus on Africa icyo kuri we bisobanuye kuba mu bahanzi batangiriweho n’iyi nzu ya muzika ikomeye.

Ati: “Ni ibintu byiza cyane kuko nakuze ndeba videwo z’imiziki yakozwe na Def Jam. Wumvaga ari nk’ishyirahamwe rya hip-hop”.

Nadia avuga ko abantu bagomba kumenya ko “ibyiza bisanga abakora cyane”.

Abandi bahanzi bo muri Afurika y’Epfo Def Jam igiye gutangira gukorana nabo harimo Cassper Nyovest, Nasty C, Tshego na Boity ndetse na Larry Gaaga na Vector bo muri Nigeria.

Sipho Dlamini ukuriye Universal Music muri Afurika yo munsi ya Sahara avuga ko iyi kompanyi ije “gushora imari mu kuzamura impano kuri uyu mugabane”.

Ahakana ko ibi ari ishoramari rigamije kungukira ku kazi gakomeye kamaze igihe kinini gakorwa n’izindi nzu za muzika zo muri Afurika.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru