Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Miss Rwanda wa 2020 Naomie NISHIMWE yamuritse igitabo cye "MORE THAN A CROWN"

Monday 15 December 2025
    Yasomwe na

Miss Rwanda 2020 NISHIMWE Naomie yamuritse igitabo cye yise"MORE THAN A CROWN" Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025 ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Center (KCC).


Ibyamamare bitandukanye byari muri uyu muhango.


Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye barimo Miss Mutesi Jolly, MUHETO Divine, IRADUKUNDA Liliane na NIMWIZA Meghan.

Hari Kandi abandi bakobwa bitabiriye Miss Rwanda barimo MUYANGO Claudine, KAYUMBA Darina, UWICYEZA Pamella na UMUNYANA Shanitah n’abandi barimo abahanzi mu njyana zitandukanye barimo Juno kizigenza, Bull dog Ruti Joel na Christopher ndetse Kandi ibi birori byitabiriwe n’inshuti ze zitandukanye, abavandimwe be n’abakunzi be muri Rusange.

Miss Naomie yashimye buri umwe buri umwe wagize uruhare muri uru rugendo rwe n’abamubaye hafi bose ndetse ashimira abitabiriye ibi ibirori aho yavuze ko ari intambwe ikomeye ku buzima bwe kuba abashije kumurika igitabo kuvuga ku buzima bwe.

Yagize ati"uyu munsi mwakoze cyane kuza, Ndashima Imana yatumye uyu munsi ushobora kubaho, ntewe ishema nanjye ubwanjye kuba nabashije kwandika iki gitabo. Mfite amashimwe kuri buri umwe wagize uruhare mu kugirango ibi mbigereho".

Abarimo umugabo wa Miss Naomie , Michael Tuesday bafashe ijambo bashimira byimazeyo NISHIMWE Naomie kubwo umuhate yagaragaje mu kwandika iki gitabo gikubiyemo byinshi k’ubuzima bwe.

Muri ibi birori Kandi abantu batandukanye bitabiriye iki gikorwa baguze iki gitabo ku bwinshi aho igitabo kimwe cyaguraga ibihumbi mirongo ine (40kRfw), Miss Mutesi Jolly yaguzemo ibitabo 100 agahamya ko ari ibyo gufasha Mugenzi we Miss Naomie kugeza ahantu hanyuranye igitabo cye.

Miss Naomie yavuze ko yifuza kuzenguruka ibigo by’amashuri bitandukanye asobanurira abana bakiri bato ibikubiye mu gitabo cye akazagira n’umwanya wo kuzajya kukimurika mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, Amerika n’Uburayi. Yongeyeho ko iki gitabo ubu wakibona ku maguriro atandukanye kubari mu Rwanda ndetse kandi abari hanze y’u Rwanda bakibona banyuze ku rubuga rwa Amazon.

Yvette NIYIGENA

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru