Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Rukundo Nsengiyumva Christian, wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi nka "Chriss Eazy" araregwa na Musanze caves hotel kutubahiriza amasezereno bagiranye tariki ya 14 Mutarama 2023 ndetse byatumye iyi hotel igwa mu gihombo.
Mu masezerano uyu muhanzi yari yagiranye na Musanze caves ni uko yagombaga kuza gutaramira abakiriya b’iyi hotel ku itariki ya 14 Mutarama 2023, aho ndetse yagombaga kuzana na Band yitwa Galaxy music band birangira ataje yewe ngo ntiyegeze amenyesha abari bamutumiye impamvu yatumye atitabira igitaramo.
Abantu benshi bari baje kuri iyi hotel bategereje uyu muhanzi ukunzwe na benshi muri iyi minsi dore ko guhera ku isaha ya saa 18h00’ bari batangiye kwinjira. Kwinjira wabanzaga kwishyura ibihumbi 2000rwf mbere, bagakomeza gufata icyo kunywa n’icyo kurya bategereje uyu muhanzi Chriss Eazy kugeza saa 12h00’ z’ijoro amaso aheramu kirere.
Mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa bwiza.com, Tuyisenge Jean Marie Vianney ushinzwe ibikorwa bya Musanze caves hotel avuga ko uyu muhanzi yabahemukiye cyane ndetse atuma bitwa ba bihemu.
Ati: "Umuhanzi Chriss Eazy yaraduhemukiye cyane bitavugwa kuko twari twamenyesheje abantu hirya no hino ndetse twamanitse amatangazo mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, tuvuga ko igitaramo gitangira saa 18h00’ z’umugoroba kandi ko kwinjira ari ibihumbi 2000rwf, uyu muhanzi kandi mbere yo kuza gutaramira abitabiriye yagombaga kubanza kuri ENERGY RADIO mu kiganiro, ibi byose twabitakajeho amafaranga, arinako dutakaza ibindi bintu bidufitiye akamaro."
Yakomeje avuga ko basaba Chriss Eazy kubasubiza amafaranga ibihumbi 500.000rwf bari bamwohereje ndetse akongeraho n’indishyi kuko yahombeje ibintu byinshi cyane ko yatumye n’abakiliya babatakariza icyizere.
Ati: "Twarahombye kuko igitaramo cyari kuba tariki ya 14 Mutarama 2023 birangira kitabaye, twakoze amasezerano maze umuhanzi Chriss Eazy yanga kuyasinya atubwira ko azaboneka kandi ko tugomba kubanza kumwishyura amafaranga yose yadusabaga angana n’ibihumbi (500.000rwf) twayamuhaye twifashishije ikoranabuhanga kuko yatubwiraga ko ari mu gihugu cya Uganda kandi biragaragara mu butumwa bugufi dufite akimara kwakira amafaranga yahise atwemerera ko azaza ariko isaha n’umunsi bigeze turamubura."
Bakomeza bavuga ko nyuma y’ubu buhemu bakorewe n’uyu muhanzi Chriss Eazy, ngo basebeye imbere y’abakiriya ndetse ngo babasubiza amafaranga bari bishyuye kuko batiyumvishaga uburyo uyu muhanzi atabonetse.
Mu makuru mamaurwagasabo ifitiye gihamya ni uko Chriss Eazy yahamagajwe n’urwego rw’Igihugu ry’ubugenzacyaha (RIB ) ku nshuro ya Kabiri ko agomba kwitaba tariki ya 21 Gashyantare 2023 saa 9h30’ za mugitondo i Nyamirambo mu biro by’ubugenzacyaha.






















