Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Dufite uburenganzira bwo kwirwanaho dutewe-Dr. Biruta

Tuesday 31 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Dr. Biruta Vincent yatangaje ko mu gihe u Rwanda rwaba rukomeje kugabwaho ibitero n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demikarasi ya Kongo (RD Congo) rufite uburenganzira n’ubushobozi bwo kwitabara nk’uko n’ibindi bihugu byabikora.

Yavuze ko ibyo ari ibintu yavuze no mu Nama y’Ubumwe bwa Afurika yabereye i Malabo, ko igihugu gifite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe gitewe.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, ubwo yatangaga ishusho y’ibirimo gukorwa ngo umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wongere ube mwiza.

Minisitiri Dr. Biruta yakomeje avuga ko icyo u Rwanda rwifuza ari uko ibikorwa by’ubushotoranyi bya Congo ku Rwanda byahagarara.

Akomeza agira ati "Dufite uburenganzira bwo kwirwanaho dutewe, dufite uburenganzira bwo kurinda umutekano w’abaturage bacu n’ibyabo, dufite uburenganzira bwo kurinda imipaka y’igihugu cyacu, nk’uko ubwo burenganzira bufitwe n’ibindi bihugu byose ku Isi.

Turifuza ko bariya basirikare barekurwa ariko ubwo ibitero bikomeje, umutekano w’igihugu cyacu ugakomeza kubangamirwa twaba dufite uburenganzira bwo kwirwanaho kandi muzi neza ko ubwo bushobozi turabufite."

U Rwanda ruvuga ko ibitero by’Ingabo za Congo ku butaka bw’u rwanda bitaje umunsi umwe gusa, tariki ya 23 ahubwo na mbere gato, tariki ya 19 hari harashwe ibindi bisasu ntibyagira uwo bikomeretsa ariko ibiheruka byangije byinshi binakomeretsa abaturage, barimo n’uwabikuyemo ubumuga bwo gutakaza ukuguru bitewe n’igisasu cyamwituyeho mu Kinigi.

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu gihe no muri Congo, Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega nawe yahamagajwe i Kinshasa ngo atange ibisobanuro ku birimo kuzambya umubano hagati y’ibihugu byombi aho Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru